Komisiyo y’Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yahagaritse ibyumweru bibiri umusifuzi Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri na Mugabo Eric wahagaritswe ukwezi, kubera amakosa bakoze mu mukino wa Shampiyona Mukura VS yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0 ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.
Uwo mukino w’umunsi wa kane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Ishimwe Jean Claude “Cucuri” wari Umusifuzi wo Hagati, yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura kubera ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo ya kabiri kuri Niyigena Clement, wari wabonye indi.

Iyi Komisiyo kandi yahagaritse umusifuzi Habumugisha Emmanuel igihe cy’ukwezi adakora, kubera amakosa yakoze ku mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wahuje Gasogi United na Rayon Sports ku wa 3 Ukwakira 2025. Uyu musifuzi wo ku ruhande yanze igitego cya Gasogi United ku munota wa 89 avuga ko habaheho kurarira nyamara kandi atari ko bimeze.
FERWAFA yatangaje ko iri kuvugurura amategeko y’imisifurire yo mu 2019 isanzwe ikoresha kugira ngo akurikire ibihe. Yashimangiye ko kandi izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongerera abasifuzi ubushobozi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.