Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yasanzwe mu mugozi amanitse muri butike ye yacururizagamo bikekwa ko byatewe n’amadeni yatewe n’imikino y’amahirwe yajyagamo.
Urupfu rw’uwo musore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Tugirimana Martin, rwahujwe n’amadeni menshi yari afitiye abaturage aturutse ku kuba yarakundaga gukina imikino y’amahirwe cyane.
Iyo sanganya yabereye mu Mudugudu wa Kibavu, Akagari ka Kagano , Umurenge wa Mukura , mu Isanteri y’Ubucuruzi ya Gakuta kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025 mu masaha y’Ijoro nk’uko bitangazwa na Igihe dukesha iyi nkuru.
Ndayambaje Emmanuel , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yahamije ayo makuru y’urupfu rwa Martin , agaragaza ko ibyo kuba yiyahuye kubera amadeni yari afite babikomora ku baturage batanze amakuru.
Yagize ati:”Nyuma yo gusanga yiyahuye mu mugozi , abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’ cyane bakamurya”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa , yaboneyeho gusaba abaturage kutajya baheranwa n’ibibazo bafite ngo bigere n’aho bibambura ubuzima agaragaza ko bakwiriye kujya basanga Ubuyobozi akaba ari bwo bubafasha kubikemura mu buryo bwiza.
Ubusanzwe nyakwigendera Tugirimana Martin, avuga muri Karongi , mu Murenge wa Rugabano , Akagari ka Mucyimba , Umudugudu wa Kamonyi.
Amakuru avuga ko umurambo wahise ujyanwa gusuzumirwa ku Bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro mbere y’uko ushyingurwa.
