Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainarugaba, yifurije isabukuru nziza Paul Kagame w’u Rwanda amushimira ubuyobozi bwe bw’Intangarugero.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, aho Gen Muhoozi Kainarugaba yanditse amagambo yo kwifuriza Isabukuru nziza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame , akagaragaza ko ubuyobozi bwe ari intangarugero.
Gen Muhoozi yanditse ati:”Isabukuru nziza Afende Paul Kagame, Nkwifurize kuramba. Mwarakoze ku buyobozi bwanyu bwiza bw’intangarugero bubereye u Rwanda, Akarere NA Afurika yose. Imana ikomeze iguhe ubuzima burebure, urukundo n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu bukomeze burambe”.

Nyuma y’ubwo butumwa benshi bamushimiye ndetse Tom Close amusangiza amafoto agaragaza Gen Muhoozi na Perezida Paul Kagame, arenzaho amagambo agira ati:”Isabukuru nziza Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda. Ni umugisha wa Afurika”.
Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko kuko yavutse tariki 23 Ukwakira 1957.
Gen Muhoozi , ni umugabo w’imyaka 51 y’amavuko akaba ari umuhungu wa Perezid awa Uganda Yoweri Kaguta Museveni , akaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Gen Muhoozi yagiye akunda kugaragaza urukundo afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, dore ko n’inshuro ahaza ari nyinshi.


