Kayonga Gatesi wamamaye muri ‘Maya’ ari guhatanira igihembo gikomeye

October 23, 2025
by

Umukinnyi wa Filime mu Rwanda Kayonga Gatesi wakuzwe cyane muri ‘Filime’ yiswe Maya yatoranyijwe mu cyiciro cy’abahataniye ibihembo bya Mashariki African Film Festival Awards, bimwe mu bikomeye muri sinema yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kayonga wigaruriye imitima ya benshi yavuze ko kubona amahirwe yo guhatanira iki gihembo ari ikimenyetso cy’uko ibyo akora bifite agaciro kandi bigera kure kurusha uko yabitekerezaga mbere.

Gatesi ni umwe mu bakinnyi bari guhatanira mu cyiciro cya ‘People’s Choice Award’, aho uzatsinda azahembwa imodoka. Mu kiganiro uwo mukobwa yagiranye na Inyarwanda yagaragaje ko gutoranywa yabyakiriye neza ndetse ko bifite ikintu kinini byamweretse.

Mu magambo ye yagize ati:“Nabyakiriye neza! Byanyeretse ko akazi nakoze abantu bakabonye, bakagashima. Abantu babasha kubona ko ibyo nkora bifite umumaro, kandi hari n’aho byanshyize mu rwego rwo hejuru ugereranyije n’abandi. Ni ishema kuri njye”.

Uretse Maya kandi , Kayonga yagaragaye muri Filime y’uruhererekane yiswe ‘Kaliza wa Kalisa’, iri no muri Filime zamwubakiye izina dore ko yatangiye guca kuri Zacu TV muri Kanama 2024.

Ni inkuru y’igisigo yerekana umukobwa witwa Kaliza uturuka i Rusizi ujya gushaka akazi i Kigali, aho kugira ngo abone ayo mahirwe, asabwa kwiyoberanya akigaragaza nk’umugore washyingiwe.

Mu bakinnyi bayigaragaramo kandi harimo abamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda nka Antoinette Uwamahoro, Irunga Longin, Nshimirimana Yannick, na Dusenge Clenia, bose bakaba baragize uruhare rukomeye mu kuyigira imwe mu mafilime akunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu Ugushyingo 2024, iyi filime yegukanye igihembo cya filime nziza kurusha izindi mu iserukiramuco rya Mashariki, mu gihe Niyoyita Roger, wayiyoboye, yahawe igihembo cya Best Director.

Kuba ubu Gatesi ari mu bahataniye igihembo cya People’s Choice Award ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa sinema. Nubwo ari ubwa mbere agiye guhatanira igihembo gikomeye kuri uru rwego, avuga ko yumva ari intangiriro y’ahazaza heza mu ruganda rwa sinema. Yagize ati:

“Iyo uri mu irushanwa ntiwitega gutsindwa, ahubwo witeze gutsinda. Nanjye niteguye kuzatsindira iriya modoka, kandi nizeye ko abantu bazakomeza kuntora.” Ibi bigaragaza icyizere n’ukwizera mu bushobozi bwe, kimwe n’uburyo yizeye ko abamukunda bazakomeza kumushyigikira.

Uretse Kaliza wa Kalisa, Gatesi yanakinnye muri filime yamamaye yitwa “Behind”, yongera kumwereka nk’umukinnyi ufite ubushobozi bwo guhindura amarangamutima y’abareba filime. N’ubwo akiri muto mu myaka, imbaraga ashyira mu byo akora zigaragaza ko afite icyerekezo gifatika kandi ko ari umwe mu bakinnyi bashobora kuzahagararira neza sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival rifatwa nk’imwe mu marushanwa akomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ku nshuro yaryo ya 11, riteganyijwe guhemba abahanzi n’abayobozi ba filime bagaragaje ubuhanga n’uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema nyafurika.

Kuba Gatesi ari mu bahataniye ibihembo kuri uru rwego ni icyemezo cy’uko sinema Nyarwanda itakiri nto cyangwa y’imbere mu gihugu gusa, ahubwo itangiye kumenyekana no gukundwa n’abanyamahanga.

Mu gusoza, urugendo rwa Kayonga Gatesi Divine ruzahora ari isomo ku rubyiruko rw’u Rwanda n’abakunzi ba sinema muri rusange. Kuba ari mu bahataniye ibihembo bya Mashariki byamubereye ikimenyetso cy’uko inzira yo kwihangana, gukunda ibyo ukora no gukora umurimo w’ubunyangamugayo bitanga umusaruro.

Ubu ni urugero ko sinema nyarwanda ishobora kugera kure, kandi ko abakinnyi bayo, nka Kaliza, bashobora guhagararira neza igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ikipe ya Real Madrid yatsinze Juventus bigoranye

Next Story

Marizamunda yibukije ingabo zirwanira ku butaka uburemere bw’inshingano zifite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop