Real Madrid yatsinze Juventus bigoranye mu gihe Liverpool, yari imaze iminsi ititwara neza, yatsinze Eintracht Frankfurt ku buryo bwatumye yisubiza icyizere imbere y’abafana bayo.
Ni imikino yakinwe ku wa Gatatu saa tatu z’ijoro, mu munsi wa gatatu w’amarushanwa. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwabereye kuri sitade ya Santiago Bernabéu aho Real Madrid yari yakiriye Juventus.
Umukino watangiye amakipe yombi akina yitondeye hagati mu kibuga, ariko Juventus ni yo yabanje kugaragaza ubushake bwo gusatira. Weston McKennie yarekuye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, aritabara arishyira muri koroneri.

Ku munota wa 39, Real Madrid yabonye uburyo bwabazwe ubwo Brahim Díaz yahaga umupira mwiza Kylian Mbappé, wari usigaranye n’umunyezamu wa Juventus. Ariko ishoti rye ryashotsemo uburemere rihusha gato, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Juventus nayo yagerageje gushaka igitego, ariko amahirwe arayibura ubwo Dusan Vlahovic yageragezaga ishoti rikomeye ariko Courtois arongera aritabara.
Ku munota wa 57, Real Madrid yafunguye amazamu ku gikorwa cyiza cya Vinicius Junior. Uyu mukinnyi yacenze ba myugariro ba Juventus, arekura ishoti rikubita igiti cy’izamu, umupira usanga Jude Bellingham utazuyaje kuwushyira mu nshundura, atsindira Real Madrid igitego cya mbere.

Nyuma y’icyo gitego, Real Madrid yakomeje gukina ishyizeho umwete wo kurinda intsinzi yayo kugeza umukino urangiye itsinze 1-0, ikomeza kugumana umwanya mwiza ku rutonde rw’itsinda.
Mu yindi mikino yakinwe uwo munsi, Athletic Club yatsinze Qarabag FK ibitego 3-1, Galatasaray itsinda Bodoe/Glimt 3-1, naho AS Monaco inganya na Tottenham Hotspur 0-0. Atalanta nayo yanganyije na Slavia Prague 0-0, mu gihe FC Bayern Munich yatsinze Club Brugge ibitego 4-0.

Kugeza ubu, Paris Saint-Germain (PSG) niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda (9), inganya na Inter Milan. Arsenal iri ku mwanya wa gatatu nayo ifite amanota icyenda, bigaragaza ko isiganwa ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ikurikira rya Champions League rikomeje kuba rikomeye.