Umuramyi mu ndirimbo zahimbiwe Imana Josh Ishimwe, uri mu bakunzwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, yifurije umugore we isabukuru nziza y’amavuko, amuhata imitoma amwibutsa ko kumugira ari umugisha yahawe.
Ishimwe amenyerewe mu gusubiramo indirimbo zakunzwe cyane zihimbaza Imana, ariko ziri mu njyana ya gakondo nyarwanda, bituma benshi bazikunda. Yifashishije imbuga nkoranyambaga, yandika byinshi mu biri mu marangamutima ye agaragaza ko aryohewe no kuba afite umugore we nk’umukunzi.
Mu butumwa bwe Josh Ishimwe yanditse ati:“Isabukuru nziza nshuti magara yanjye, mugore wanjye mwiza nahawe na Rurema, imfura muri byose, sinzi aho gutangirira ariko mukunzi ndi umunyamugisha kukugira nk’umugore wanjye ndagukunda cyane”.

Yakomeje agira ati:”Wambereye umugisha mu myaka yose tumaranye, uyu mwaka wo urangije biba agahebuzo. Ni kubw’ubuntu bw’Imana. Ndashima kubw’ubuzima bwawe, ndi hano ngo nguhe urukundo, umunezero, kugusengera no kwishimira buri ntambwe utera.”
Akomeza amusabira ko uburinzi bw’Imana bwamuhoraho kandi ubwiza bwayo bukamumurikira, amubwira ko amushimira kandi amukunda, asoza amwibutsa kandi ko kumugira ar’umugisha ati: “Ndagukunda ni impamo.”
Josh Ishimwe yashyingiranywe n’umugore we Gloria Mutoni mu birori byabereye mu gihugu cy’u Buholandi ku wa 21 Kamena 2025. Ubukwe bwabo bwari buhuje inzego ebyiri zikomeye mu buzima bwabo: iyobokamana n’umuco nyarwanda. Byari ibirori byuzuye urukundo, ukwemera n’ishema, ibyatanze ibyishimo ku bari babwitabiriye.
Aba bombi bamaze amezi asaga atatu bakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana nk’uko byagiye bitangazwa.