Al-Merrikh yabaye ikipe ya gatatu yo muri Sudani yasabye gukina muri Rwanda Premier League mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Al Hilal Omdurman n’iya Al Ahli SC Wad Madani ni andi makipe yari yarasabye.
Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yemeje ko bamaze kwakira ubusabe bwa Al-Merrikh. Yongeyeho ko ubu bari kuganira n’inzego zirimo Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, kugira ngo barebe niba iyi kipe yakwemererwa.
Ati: “Al-Merrikh yarabisabye ni ko kuri. Batwandikiye ejo mu buryo bwemewe. Ibiganiro biri kubaho ni ukureba na Rwanda Premier League y’uko byagenda kuko basanze Shampiyona yaratangiye.” Yakomeje agira ati: “Ntabwo navuga ko umwanzuro wafashwe ko bemererwa, ariko abantu bava mu gihugu bifite ibibazo twese dusobanukiwe, bari ku rwego tuzi, imyumvire ni uko byadufasha twese. Biracyaganirwaho, bitari kera umwanzuro uraza kumenyekana.”
Kuri ubu Shampiyona y’u Rwanda igizwe n’amakipe 16, imaze gukinwamo imikino ine, aho Umunsi wa Gatanu uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru. Al-Merrikh imaze iminsi yitoreza muri Libya, aho ku ikubitiro yari yasabye ko ari ho yakinira uyu mwaka w’imikino wa 2025/26. Muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva muri Mata 2023 kubera intambara.