Perezida wa Amerika Donald Trump, arimo gutekereza uko yagabanyiriza igihano P Diddy nk’uko byemezwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba White House.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika birimo na TMZ, yashinzwe n’umugabo uryamana n’abo bahuje igitsina, ikomeje gusa n’ikorera ubuvugizi P Diddy kuri Donald Trump bagaragaza ko umubano bigeze kugirana ushobora gutuma amuha imbabazi cyangwa akamugabanyiriza igihano.
Nk’uko birimo kugenda bigarukwaho cyane, amakuru aturuka muri White House, mu bayobozi bakuru , avuga ko muri iki cyumweru bishoboka ko Perezida Donald Trump yagabanya igihano cyahawe P Diddy.
N’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande biravugwa ko Perezida Trump ari gushidikanya kuri icyo cyemezo cyo kumugabanyiriza igihano, kuko hari bamwe mu bakozi be ba hafi bari ku mwihanangiriza kutabikora.
Gusa nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri White House ngo “Trump azakora icyo ashaka” bityo bigasobanura ko ashobora gushyira P Diddy ku rutonde rw’abagabanyirizwa ibihano vuba.
Magingo aya P Diddy ari muri gereza aho aherutse gukatirwa n’Urukiko igifungo cy’imyaka ine n’amezi ibiri azira kurenga ku itegeko rizwi nka “Mann Act”, rikurikirana abashinjwa ibikorwa byerekeranye no gutwara abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ugiye kubasambanya , kubibashoramo cyangwa kubakoresha ibindi bikorwa bijyanye nabyo.
Amaze amezi 13 muri gereza, kandi mu gihe cyari gisanzwe, yari kugera hanze mu myaka ibiri iri imbere. Ariko ibi ntibyagira icyo bimara naramuka agabanyirijwe igihano na Trump.


