Abasenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu Ukwakira 2020, bazarangiza manda ya mbere y’imyaka itanu ku wa 22 Ukwakira 2025.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.
Abashyizweho mu 2020 ni Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na Twahirwa André.Bose barangije manda ya mbere y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe, bivuze ko bafite amahirwe y’uko Perezida wa Repubulika yakongera kubahitamo ngo bakomeze manda ya kabiri.
Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepite. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo.

Abasenateri bagifite manda y’imyaka ine batangiye imirimo muri manda ya kane muri Nzeri 2024. Barimo Dr. François Xavier Kalinda (ari na we Perezida wa Sena), Amb.
Nyirahabimana Solina (wabaye Visi Perezida wa Sena), Dr. Kaitesi Usta na Bibiane Gahamanyi Mbaye bashyizweho na Perezida Kagame mu gihe abandi batowe mu buryo buteganywa n’amategeko.
Abandi bazarangiza manda ku wa 22 Ukwakira 2025 ni Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa ndetse bamaze kubona ababasimbura binyuze mu matora yakozwe n’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) ku wa 14 Ukwakira 2025.
Hatowe Dr. Habineza na Nkubana Alphonse ndetse nibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura bazarangiza manda zabo nari batanzwe na NFPO. Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.

Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko yitaye ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu. Nibura 30% by’Abasenateri batowe n’Abasenateri bashyizweho bagomba kuba ari abagore.

