Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko atifuza kumva ikipe ya Nigeria yagiye mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika , Canada na Mexico guhera tariki 11 Kamena 2026.
Ibyo byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Ubuhanzi ukomeje kuvugisha abantu benshi nyuma y’aho yaturiye amagambo yafashwe nkakomeye, agatangaza ko atifuza kubona ikipe ya ‘Super Eagles’ (Ikipe y’Igihugu ya Nigeria), ibona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi.
Ibyo Minisitiri Gayton McKenzie yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo yitwa 947 yo mu Mujyi wa Johannesburg, ahoMinisitiri Gayton McKenzie yashinje Nigeria kwitambika mu nzira ya Afurika y’Epfo , igatuma itabona itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.
Ayo makipe ari mu itsinda rimwe rya C hamwe n’u Rwanda, akomeje guhangana hashakishwa amakipe abiri azavamo akitabira igikombe cy’Isi ndetse amakipe yombi (Afurika y’Epfo na Nigeria), akaba yari ahanganiye umwana w’imbere.
Ikipe ya Afurika y’Epfo yaje kugira ibibazo by’amanota ubwo bahanwaga na FIFA bagakurwaho amanota bazira gukinisha umukinnyi utari wemewe bigakomeza gutuma urugendo rwabo rugorana ariko icyizere kikaba cyose nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda 3:0 muri Afurika y’Epfo.
Kugeza ubu ikipe ya Nigeria izakina imikino ya ‘Playoffs’, mu gihe ikipe ya Afurika y’Epfo ariyo iyoboye itsinda ndetse nayo bivugwa ko nayo izakina ‘Playoffs’.
Muri iryo tsinda, ikipe ya mbere ni Afurika y’Epfo, n’amanota 19 mu gihe Nigeria iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 17, Benin ku mwanya wa Gatatu n’amanota 17 , Lesotho igakurikira n’amanota 12, u Rwanda ku mwanya wa Gatanu n’amanota 11 mu gihe Zimbabwe ari iyanyuma n’amanota 5.

