Mu gitaramo cya mbere bakoreye muri Canada bitwaye neza Vestine na Dorcas bibaha icyizere cy’uko n’ahandi ariko bizagenda.
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatangiye ku mugaragaro urugendo rw’ibitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe, rugamije kububakira izina rikomeye muri Canada no hanze yayo. Uru ni urugendo rufite intego y’ivugabutumwa n’umuziki, rukaba rugamije kwegera abakunzi b’indirimbo zabo batuye mu mahanga.
Ni urugendo rwatangiriye mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025 muri Vancouver, umwe mu mijyi ihenze cyane muri Canada kandi utuwe n’Abanyarwanda bacye. Nubwo uyu mujyi utuwe n’Abanyarwanda bacye, Vestine na Dorcas bakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakunzi babo ndetse n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana, bituma igitaramo cyabo cya mbere cyitabirwa ku buryo burenze uko bari babyiteze.
Vancouver izwi nk’umujyi uhenze cyane, kandi ni uwa kabiri muri Canada uhenze kurusha iyindi mijyi. Ni ahantu hatuwe n’abanyafurika bacye cyane, ari na yo mpamvu kubona abantu benshi mu gitaramo gihabereye biba bigoranye. Umujyanama wa Vestine na Dorcas, Murindahabi Irene, yavuze ko byabarenze: “Kubera Imana twabonye abantu buzura salle, aho twakoreye hari huzuye”.
Yakomeje agira ati:“Byari ibintu byiza cyane. Rwari urugendo shuri kuri twe, nk’igitaramo cya mbere tuhakoreye. Abantu b’inaha nubwo baba bafite umwanya muto, uba ubona ko banyotewe no gutarama. Ni ubwa mbere bari babonye Vestine na Dorcas, byari ibintu byiza cyane.”
Muri iki gitaramo, aba baririmbyi bahuriye ku rubyiniro n’umuramyi Adrien Misigaro. Murindahabi yavuze ko uburyo bakiriwe ari ikimenyetso cy’uko n’ahandi bazakorera ibitaramo bazahasanga abantu bafite inyota yo kuramya no gutarama.

Yasobanuye ko bahisemo gutangirira mu mijyi ituwe n’abantu bacye, hanyuma bakazasoreza mu mijyi minini ituwe n’abanyafurika benshi nka Ottawa na Montreal. Kuri gahunda y’ibitaramo bafite, basigaranye ibitaramo bitatu ariko bafite gahunda yo kwagura uru rugendo bakazenguruka Canada yose.
Murindahabi yavuze kandi ko harimo no gutekerezwa uburyo bazakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati: “Kuri gahunda y’ibitaramo dusigaranye bitatu. Canada ni nini, ntabwo wahita uyirangiza, ariko turi gutekereza gukora ibitaramo byo kuyizenguruka tukabona no kujya no mu bindi bihugu nk’Amerika.”

Asoza, Murindahabi yavuze ko ashingiye ku buryo igitaramo cyabo cya mbere cyitabiriwe, babwiwe ko ari bo bantu ba mbere babashije gukorera igitaramo muri Vancouver bakabona abantu benshi. Ibi ni ibintu bidasanzwe kuko bivugwa ko muri uyu mujyi bigoranye kubona abantu baza mu bitaramo, bikaba ari ikimenyetso cy’uko uru rugendo rwabo rufite icyerekezo cyiza.

