Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yigeze kujya mu bapfumu

October 20, 2025
by

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, avuga ko na we yigeze kujya mu bapfumu atagiye gufumuza ahubwo agiye kwishyuza uwo mupfumu ibyo yari yaramwibye kandi ngo yatuje abimuhaye.

Prezida Ndayishimiye yemeje ko yigeze kujya ku mupfumu ariko avuga ko atari agiye gupfumura, ahubwo yari agiye kumwaka ibyo uwo mupfumu yari yamwibye, kandi avuga ko yaruhutse amaze kubimusubiza.

Yavuze ko ubwo yashakaga kubihakana, byarangiye ahishuye ayo makuru atabigambiriye. Ibyo byatumye abantu bibaza itandukaniro riri hagati yo kujya ku mupfumu no gupfumura, kuko niba koko yaragiye kumwaka ibyo yamwibye, bivuga ko hari ibyo uwo mupfumu atari yarakoze neza cyangwa atari yarageze, bikaba byaramuteye gusubira aho hantu nk’uko ikinyamakuru kimwe cyandikura mu Burundi dukesha aya makuru kibitangaza.

Prezida Ndayishimiye yanenze abayobozi bajya mu bapfumu, abasaba kubireka kuko bishobora kugira ingaruka ku Gihugu cyose, birimo no gutuma imvura itagwira igihe.

Ibi yabivuze mu gihe yari arimo kwigisha ijambo ry’Imana mu Itorero rya Methodiste Unity mu mujyi wa Bujumbura, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Yasobanuye uko yigeze kujya ku mupfumu maze agasanga bahamagara icyo bita ababyeyi. Avuga ko Abarundi bakwiye kuguma ku Mana y’ukuri gusa, ntibahindukirire izindi mana cyangwa ibikorwa bya gipfumu, kuko iyo abayobozi babigiyemo bishobora kugira ingaruka ku baturage bose.

Mu magambo ye yagize ati:”Umuyobozi ajya ku mupfumu, imvura yaza kare ite? None se ntimubibona?”.

N’ubwo yavuze ko atari agiye gupfumura, yatanze urugero rugaragaza ko yagiye aho hantu kugira ngo asubizwe ibyo yaburaga. Ibi byateye benshi kwibaza niba koko hagati yo kujya ku mupfumu no gupfumura haba harimo itandukaniro rikomeye.

Bamwe mu baturage bavuga ko Perezida akunze kuvuga byinshi, ndetse rimwe na rimwe agahishura amakuru atari yitezwe. Ibi bigatuma amagambo ye avugwa cyane mu itangazamakuru no mu baturage, cyane cyane iyo avuze ku ngingo zikomeye nk’izerekeye imyumvire n’imyemerere ya rubanda.

Perezida w’u Burundi , ni umwe mu bakuru b’Ibihugu muri Afurika , bakunda kwisanzura cyane mu gihe ari gutanga imbwirwaruhamwe haba mu Gihugu cye cyangwa ari mu mahanga.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, avuga ko na we yigeze kujya mu bapfumu atagiye gufumuza ahubwo agiye kwishyuza uwo mupfumu ibyo yari yaramwibye kandi ngo yatuje abimuhaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ikipe ya Maroc yabaye iya kabiri mu mateka yegukana igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20

Next Story

Vestine na Dorcas bitwaye neza muri Canada

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop