Ikipe y’Igihugu ya Maroc y’Abahungu batarengeje imyaka 20 yegukanye Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Argentina ibitego 2-0 byatsinzwe na Yassir Zabiri.
Ni mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, kuri Estadio Nacional Julio Martínez Prádanos muri Chile.
Ikipe ya Maroc yari igeze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa nyuma yo gusezerera u Bufaransa muri ½, mu gihe Argentina yo yari ku nshuro ya munani ikina umukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Colombia.
Iyi kipe yo muri Afurika yitwaye neza ihangana na Argentina, ndetse mu minota 30 y’umukino yari yamaze gukora akazi kayo kuko rutahizamu Yassir Zabiri yari yamaze gushyiramo ibitego bibiri.
Iyi ntsinzi yatumye Maroc iba igihugu cya kabiri muri Afurika cyegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20, nyuma ya Ghana yaherukaga kucyegukana mu 2009.Abakinnyi batatu beza muri iri rushanwa ni Othmane Maamma na Yassir Zabiri ba Maroc ndetse na Milton Delgado wa Argentina.

Benjamin Cremaschi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Neyser Villareal wa Colombia na Lucas Michal w’u Bufaransa ni bo batsinze ibitego byinshi, buri wese atsinda ibitego bitanu.
Umunya-Argentina Santino Barbi yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye ikipe yabaniye neza andi makipe (Fair Play Award).

Iyi ntsinzi ikomeye yanditse amateka mashya ku ikipe y’igihugu ya Maroc ndetse no kuri ruhago y’Afurika muri rusange, kuko yerekanye ko amakipe yo ku mugabane w’Afurika ashobora guhangana ku rwego rwo hejuru ku ruhando rw’Isi.

