Rutsiro: Abaturage bitwikiriye ijoro bajya kwiba amabuye y’agaciro 3 bahasiga ubuzima

October 20, 2025
by

Abasore batatu bo mu Karere ka Rutsiro bapfuye ubwo bari mu bantu umunani bitwikiriye ijoro bakajya kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe gicukurwamo koluta na gasegereti n’ikompanyi yitwa Aly Group & Holding Ltd.

Nk’uko byatangajwe muri abo bantu umunani bigabije ikirombe cy’abandi giherereye mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, batatu bafashwe mu gihe abandi babiri bacitse bakaba bagishakishwa.

Byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko iby’aba bajura byamenyekanye mu gicuku gishyira ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025. Yavuze ko Kompanyi Aly Group & Holding Ltd yemerewe gucukura amabuye y’agaciro muri icyo kirombe yari yaragifunze kubera ko yari yaraharangije.Ati:

“Abo bajura baje, bane binjira mu mwobo w’icyo kirombe baracukura bashakisha amabuye yaba yarasigayemo. Abandi bane bari hejuru bayungurura imicanga irimo aya mabuye, bakoresheje amazi”.

Avuga ko ubwo aba bari hejuru bayungururaga bikanze abakozi b’iyi kompanyi barinda iki kirombe bariruka, abo barinzi babirukaho bafatamo babiri, abandi babiri baracika. Ati:

“Bakibafata, umwe muri bane barimo imbere mu mwobo w’ikirombe bacukura yumvise umwuka utangiye kubabana muke, arazamuka, akigera hejuru atangiye kwiruka agwa mu maboko y’abo barinzi, ababwira ko asize bagenzi be batatu mu mwobo batangiye kubura umwuka, akeka ko bapfuye”.

Abo barinzi bahise batanga amakuru muri icyo gicuku, mu gitondo inzego z’umutekano, iz’ibanze n’ubuyobozi bwa kompanyi barahagera, haza kateripilari iracukura basanga ba bandi bamaze gupfa. Imirambo yabo yahise ijyanwa mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugiye kubamaraho abantu kuko nk’ubu bamaze kuba batandatu bapfiriye mu burombe mu Mirenge ya Mukura na Murunda mu minsi ine gusa. Abo baturage bavuga ko no mu yindi Mirenge icyukurwamo amabuye y’agaciro hari abapfiramo ntibitangazwe, hakaba n’abahakuye ubumuga.

Umwe muri abo baturage yagize ati:“Hakwiye ingamba zikaze zo kurinda ibi birombe, hakanakorwa ubushakashatsi ku mpamvu abaturage biganjemo urubyiruko bakomeza kwiroha muri ubu bucukuzi butemewe, ntibabureke bazi ko hari abahagiye bakahasiga ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje aya makuru, avuga ko bikiba Polisi yahise itabara abo batatu bakurwamo bapfuye, imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma.Yagize ati:

“Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’Inzego z’ibanze mu Karere ka Rutsiro, bwahise bukoresha inama abaturage, bubasobanurira ibibi byo kwishora mu bujura n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Yakomeje asaba abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe kujya bagira ubwishingizi bw’abakozi bakoresha, bakanubakira ibirombe byabo igihe bayacukura, kugira ngo hakumirwe impanuka za hato na hato zishobora gutwara ubuzima bw’abacukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Musanze: Umuturage yafatanywe umutwe w’inka yaraye yibwe avuga ko yawuguze

Next Story

DRC: Uwari urwaye Ebola yasezerewe mu Bitaro

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop