Uworizagwira Florien [Yampano] yakuriye inzira ku murima abibaza niba nta mpungenge atewe no kuba bamutwara umukunzi we kubera kumushyira ku mbuga nkoranyambaga cyane, ibizwi nko kumupositinga.
Ibyo yabitangarije mu kiganiro yakoreye kuri Televiziyo ya Isibo mu kiganiro ‘The Choice Live’ cyo mu ijoro ry’itariki ya 19 Ukwakira 2025. Yampano yabajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba bazamutwara umukunzi we kubera yamugabije ab’imbuga nkoranyambaga.
Yampano yasubije agaragaza ko atabifata nk’ikibazo. Mu gusubiza, Yampano yavuze ko ibyo yakoze byo kugaragaza umukunzi we ari byo akwiye gukora mu myaka ye kugira ngo yirinde kuzabikora ashaje. Ati:
“Icya mbere cyo buriya hari ibintu utakora ukuze, rero ibyongibyo bingana n’imyaka yanjye, ni ibyo ngomba gucamo kuko ejo hazaza hanjye sinshaka kumera nk’usubiye gukina iby’abana”.
Yampano yakomeje asobanura ati:”Gukunda umuntu se ni igisebo? Kuba ufite umuntu ukunda no kuba ufite umuryango cyangwa umugore nkeka ko atari ikintu cyo guhisha. Ibyo kuvuga ngo se umuntu amubonye cyangwa njye bakambona bakantwara ntabwo byabera ku mbuga kuko n’ubundi mbere y’uko duhura hari abari bamuzi nanjye hari abari banzi”.
Yampano yemera ko kugaragaza umukunzi we ari igisobanuro cy’uko undi wese watekereza ko hari indi mishinga bagirana agomba kuba azi ko arimo kwiba, kuko icyicaro yaba ashaka kujyamo hari undi ukirimo kandi wakigenewe.
Tariki 15 Kamena 2025, ni bwo Yampano yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umukunzi we abinyujije mu mafoto bari kumwe, akurikiwe n’amagambo aryoheye amaso y’abayasomye.
Yaragize ati:”Buri nkuru y’urukundo iba ari nziza, ariko iyacu ni yo nkunda. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga.”

Yampano ni umuhanzi uri mu bahataniye ibihembo bya Diva Awards bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatatu, aho ahatanye n’abarimo The Ben, Bruce Melodie, Kevin Kade na Kivumbi King bose bahataniye igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka.
Biteganyijwe ko ibyo bihembo bizatangwa tariki ya 26 Ukwakira 2025, muri Zaria Court guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
