Rurangiranwa muri Ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo ngo yanze kugira icyo avugira mu Rubuga rwa Watsapp rw’ikipe ya Manchester United yakiniye , kubera umukinnyi umwe.
Ubusanzwe nk’uko amateka abigaragaza mu ntangiriro za 2000, Manchester United yari ifite ikipe ikomeye yari igizwe n’abakinnyi b’abahanga cyane mu mateka ya Premier League. Abakinnyi bafite uburambe nka Roy Keane na Paul Scholes bakinanaga n’abari bakiri bato nka Cristiano Ronaldo na David Beckham, bose bakaba barakinaga bayobowe na Sir Alex Ferguson.
N’ubwo kugeza ubu bose ntawe ugikinira Manchester United, abayikiniye bose, baracyaganira bagahura , binyuze muri Group ya Watsapp bahurijwemo gusa ngo umukinnyi umwe ukomeye muri iryo tsinda, ni we watumye Cristiano Ronaldo aceceka cyane kuburyo atari yagira icyo avuga.
Nyuma yo guhagarika gukina ruhago ku mugaragaro mu kwezi kwa Gicurasi 2015, Umukinnyi witwa Rio Ferdinand wahoze akinira Manchester United n’ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza, yakomeje kuba izina rikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.
Rio Ferdinand w’imyaka 46 kugeza ubu ni umunyamakuru w’imikino kuko akorera ibitangazamakuru bitandukanye nk’umusesenguzi kandi afite n’ikiganiro cye kuri YouTube kitwa ‘Rio Ferdinand Presents’.
Mu kiganiro Rio Ferdinand aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyitwa The Times, yagaragaje ko Cristiano Ronaldo, atajya apfa kwemera ko yabaye umunyamakuru ndetse ko ari na we utuma atagira icyo avugira muri iryo tsinda rya Watsapp bahuriramo nk’abakiniye Manchester United.
Yagize ati:”Biratangaje cyane kuko na Cristiano Ronaldo, ajya anyita umunyamakuru noneho. Yaranyandikiye arambwiye ngo ubu rero ntabwo nagira icyo mvugira muri Group ya Watsapp ya Manchester United kubera ko umunyamakuru Rio”.
N’ubwo CR7 atajya avuga mu itsinda rya Watsapp rya Man United, bombi (Cristiano Ronaldo na Rio Ferdinand), baherutse kugaragara baganirira kuri Podcast ya Rio ku buzima bwabo muri Man United no kuhazaza habo.

Bombi bagikinana muri Manchester United , bakinnye imikino 221, batwarana ibikombe bitandukanye birimo Champions League na UEFA.
Ubwo Rio yabazwaga ku mukinnyi yabonaga witwaraga neza mu gihe cyabo muri Machester United, ntabwo yigeze agaruka kuri Cristiano Ranaldo.
Yagize ati:” Ku bwanjye, ni van Nistelrooy. Ntekereza ko n’abandi twakinanye babyemeranya nanjye. Gunnar Solskjær nawe yari hejuru, yari afite uburyo bwo gutekereza mbere yo gutsinda igitego. Yatsindaga ibitego mu buryo butuje kandi afite impano mu buryo bugaragara. Ariko kuri njye ni Ruud. Yari intyoza mu gutsinda”.
Muri Man United, Cristiano Ronaldo, yatsinze ibitego 118 mu mikino 292 mu marushanwa yose afashe Man United kwegukana ibikombe bitandukanye.