Umuhanzi Rema na mugenzi we Ayra Starr baravugwa mu rukundo

October 20, 2025
by

Rema na Ayra Starr basanzwe bakomeye muri muzika ya Nigeria bakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ko bashobora kuba bari mu rukundo kubera uburyo baherutse kugaragara bitwaye.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’amashusho n’amafoto byagaragaje bombi bishimanye mu birori, baririmbana ku rubyiniro.

Nk’uko birimo gukomeza kuvugwa bimwe mu byatumye inkuru ikwirakwira cyane ni igihe Ayra Starr yaririmbaga mu gitaramo cya Global Citizen Festival aho yatumiye Rema ku rubyiniro, bituma abafana batangira gutekereza ko hari ikindi kirenze ubucuti hagati yabo.

Ikindi kintu cyateye impaka nyinshi ni ‘Agasomyo’ bahanye ku rubyiniro mu gitaramo cya Global Citizen Festival, aho bamwe mu bafana babibonye nk’ikimenyetso cy’urukundo. Nyamara, abandi basobanuye ko nta birenze ibyabaye bari ku rubyiniro.

Aba bombi kandi baheruka guhurira mu ndirimbo bise “Who’s Dat Girl”, yanaherekejwe n’amafoto yatumye benshi babibazaho. Muri aya mafoto Rema hari aho agaragara anywa itabi Ayra Starr ameze nk’uri kumushungera mu gihe hari n’aho uyu musore aba afashe uyu mukobwa mu buryo budasanzwe.

Kugeza ubu nta bimenyetso byizewe cyangwa ibivugwa n’aba bahanzi ubwabo byagaragaje neza ko Rema na Ayra Starr bari mu rukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uganda : umunyeshuri w’imyaka 16 yishwe atabwa mu murima w’imyumbati

Next Story

Icyizere cyazamutse kuri APR FC nyuma yo gutsinda Mukura VS

Latest from Imyidagaduro

Go toTop