Igaruka ku Mujyi wa Kigali ! Lona Glory yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 4×4 – VIDEO

October 20, 2025
by

Umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Lona Glory yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 4×4.

Ni indirimbo yagiye hanze mu majwi no mu mashusho ikaba yarasohotse Tariki 17 Ukwakira 2025 ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa umunsi.com/, Lona Glory yasobanuye ko 4×4 ari indirimbo ishingiye kumuntu wishimira Umujyi we, ubuzima bwiza bw’abantu bawutuyemo, umunezero n’ubusabane bisiga inkuru nziza kubawugezemo.

Yagize ati:”Ubutumwa bukomeye bw’iyi ndirimbo ni uguhimbaza Umujyi, umunezero, imbyino n’ubumwe bw’inshuti zishyize hamwe.

Lona Glory yagize ati:”Iyi ndirimbo ni ishusho y’ubuzima bufite imbaraga, aho abantu bishimira kuba hamwe no kwibuka ko kubaho ari impano”.

Amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, atunganywa na Director Charmzz afatanyije na Director Sabin Brycee. Lona Glory yavuze ko yahisemo gukorana na Ruke Amata wo muri Finland kugira ngo yegere abakunzi b’umuziki mu byiciro bitandukanye  ku Rwego Mpuzamahanga kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu bavuga indimi zitandukanye.

Umunyamakuru yamubajije ku buryo abafana bakiriye indirimbo ye ya mbere Ebelebe, maze Lona Glory asubiza ati: “Abantu bayakiriye neza cyane, bansaba gukomeza indirimbo nyinshi niyo mpamvu nanjye ntigeze nifuza kubatenguha”.

Yongeyeho ko ubutumwa ashaka guha abafana be ari uko bakomeza gukora cyane batitaye ku mbogamizi agira ati:”Igihe cyacu ni iki. Abarota ni bo batera imbere, ni ukugenda buhoro ariko ukagera aho ushaka”.

Lona Glory azwi kandi nk’umuyobozi wa Snipers Dance Crew, itsinda ryafashije urubyiruko rwinshi mu Rwanda kwizera ko impano zaryo zishobora kugera kure.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2019, yakoranye n’abahanzi batandukanye ndetse n’ibigo bikomeye nka MTN Rwanda, BRALIRWA, DundaStar, na Ba Guide (Gikondo), agira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki n’imbyino mu Rwanda.

Indirimbo 4×4 ifatwa nk’intambwe nshya mu rugendo rwa Lona Glory, ikaba iri mu zizagaragaza umuco w’Umujyi wa Kigali n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka umuziki w’u Rwanda ukagera ku Rwego Mpuzamahanga.

Indirimbo 4×4 ubu iraboneka kuri YouTube, Spotify, Audiomack, na Boomplay.

Kanda hano uyirebe mu buryo bw’amashusho kuri YouTube 👇🏽

Umwanditsi: Lyvine Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abarimo Abayo Yvette Sandrine , Ally Soudy na Big Shalom mu bagiye guhurira muri ‘Meet and Greet’

Next Story

Uganda : umunyeshuri w’imyaka 16 yishwe atabwa mu murima w’imyumbati

Latest from Imyidagaduro

Go toTop