Abarimo Abayo Yvette Sandrine , Ally Soudy na Big Shalom mu bagiye guhurira muri ‘Meet and Greet’

October 19, 2025
by

Bamwe mu bamaze kumenyekana mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bagiye guhurira mu cyiswe Meet and Great yateguwe na 250 Creators.

Meet and Greet ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga guhurira musangiro ugamije gutuma bamenyana ndetse bakanungurana ibitekerezo bigamije guteza imbere umwuga bakora.

Meet and Greet iteganyijwe kuba ku wa 15 Ugushyingo 2025 kuri Maison des Jeunes aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazaganiriza abandi ku buryo bwo gukomeza kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga.

Mu bazatanga ibiganiro biteguye uyu muhuro n’umusangiro wo ‘Meet and Greet’ barimo Jackson Dushimimana, Alpha Sam, Abayo Yvette Sandrine, Ally Soudy, Biggy Shalom usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akanafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo, Aime Musabwe, Fally Merci ndetse n’abandi benshi.

Si aba gusa kuko dore ko hazongerwamo n’abandi nk’uko byemezwa n’abateguye icyo gikorwa , aho bahaye ikaze n’abandi bifuza kuza muri uwo musangiro bagamije kumenyana ku ruhande rw’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa se abafite ubushake bwo kumenya no kwiga gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Urupapuro rw’Ubutumire muri Meet and Greet rugaragaza amakuru yose ajyanye nayo.

Hazaba hari n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye n’ab’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu bagomba kuzaganiriza abo bantu uburyo bwiza bwo gutambutsa ibitekerezo byabo ariko bidafite uwo bihungabanya ngo byangize isura nziza y’itangazamakuru cyangwa se ngo bakorere ibyaha ku mbuga.

Uretse kuganira ku buryo bwo kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, abazitabira uyu musangiro bazaganira ku buryo bwo gukoresha ubwenge buhangano mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga n’uko bakwiye kugendana n’ibigezweho by’umwihariko AI.

Ubuyobozi bwa 250 Creators bwavuze ko bateguye iyi gahunda kugira ngo aba basore n’inkumi bahuje umwuga bahure bamenyane bungurane ibitekerezo kuruta gusa kuba umwe abona undi ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Ati:”Twabiteguye tugamije guhura tukaganira, tukamenyana tukungurana ubumenyi no kuzamura urwego rw’imikorere. Twifuza kubona abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bari hamwe nkuko bibaho n’ahandi”.

Abayo Yvette Sandrine azaba ari mubazatanga ikiganiro.

Avuga ko buri wese uzaza muri iki gikorwa azahava amenyanye n’abandi bahuje umwuga kandi bizaba ari igihe cyiza cyo kungurana ibitekerezo bigamije kwiteza imbere.

Ati:”Uzaza muri iki gikorwa ikintu cya mbere ni guhura n’abandi bakaba bamenyana bishobora kumufungurira imiryango ku mikoranire n’abandi ndetse n’ubumenyi kuko hazabaho ibiganiro abafite aho bageze cyangwa inararibonye muri uyu mwuga bazatuganiriza ndetse n’abazaduha amasomo.”

Uretse abazabasha kugera aho iki gikorwa cyizabera, abatazabasha kuhagera bashyiriweho uburyo bwo gukurikirana iki gikorwa hifashishijwe iyakure dore ko na Ally Soudy azakoresha ubu buryo bw’imbona nkubone ageza ikiganiro ku bazitabira iki gikorwa.

Big Shalom azaba ahari.
Alpha Samuel na we azaba ahari.

Umunyamakuru Ally Soudy usanzwe uba muri Amerika ni umwe mu bazatanga ikiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Papa Léon XIV yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abantu barindwi barimi Umupadiri wa Satani

Next Story

Igaruka ku Mujyi wa Kigali ! Lona Glory yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 4×4 – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop