Musanze: Umwana ukiri muto yapfiriye mu mugezi yakiniragamo

October 19, 2025
by

Urupfu rw’umwana w’imyaka 8 witwa Iradukunda Jacques waguye mu mugezi wa Rwabeya, uherereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze rukomeje gutera agahinda ababyeyi be.

Ni impanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025 ubwo Iradukunda n’abandi bana bari bagiye kwidagadura hafi y’umugezi wa Rwabeya. Abaturage baho bavuga ko abo bana bari basimbuka mu mazi, uyu mwana akanyerera, agitura mu mugezi agahita akubita umutwe ku ibuye, apfa ako kanya.

Umubyeyi w’uwo mwana (Nyina) witwa Mushimiyimana Agnes yavuze ko atari azi ko umwana we yagiye gukinira ku mugezi, kuko yatekerezaga ko ari hafi y’urugo. Ati:

“Ni ibyago bikomeye ku muryango wacu. Natekerezaga ko ari gukina hafi y’urugo, sinari nzi ko yagiye ku mugezi. Ababyeyi dukwiye kujya dufata umwanya wo kumenya aho abana bacu bari kugira ngo tutongera guhura n’ibi bibazo”.

Sekuru w’umwana na we yashenguwe no kubura umwuzukuru we, asaba ababyeyi bose gufata ingamba zo gukumira abana gukina ahantu hateje ibyago. Ati:

“Twabuze umwana twakundaga cyane, ariko n’abandi babyeyi bakwiye gufata ibi nk’isomo. Tugomba gufata ingamba zo gukumira ko abana bakina ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu migezi cyangwa mu bishanga”.

Abaturanyi bavuga ko uyu mugezi umaze kugwamo abantu batari bake, bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukumira abana gukinirayo. Umwe mu bari hafi aho yagize ati:

“Twabonye abana basimbuka mu mugezi. Hashize akanya tubona umwe anyerera agwa mu mazi, akubita umutwe ku ibuye. Twagerageje kumurokora biranga. Turasaba ko hafatwa ingamba z’ikirenga zo gukumira abana gukiniraho”.

IP Ngirabakunzi Ignace , Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, , yemeje ayo makuru, avuga ko Polisi na RIB bahise bahagera kugira ngo hakorwe iperereza. Ati:

“Umurambo woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse. Turasaba ababyeyi kudaha abana umwanya wo gukinira ahantu hateje akaga, cyane cyane mu migezi n’ahandi h’amazi”.

Yakomeje avuga ko hakenewe ubukangurambaga ku baturage kugira ngo hirindwe ibyago nk’ibi. Ati:

Urupfu rw’umwana w’imyaka 8 witwa Iradukunda Jacques waguye mu mugezi wa Rwabeya, uherereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze rukomeje gutera agahinda ababyeyi be.

“Ababyeyi ni bo barinda abana mbere ya byose. Dusaba buri mubyeyi kumenya aho umwana we ari igihe cyose no kubigisha kutajya gukinira ahantu hashobora kubagiraho ingaruka”.

Inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku byagenze byose, mu gihe umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Iyi mpanuka ije mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara impanuka ziterwa n’abana bakinira hafi y’imigezi, ibintu byatumye ababyeyi n’inzego z’ibanze basabwa gufata ingamba zikaze zo gukumira ibindi byago nk’ibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Next Story

Reka tubakumbuze kuri El Calassico Beach Chez West iwabo w’amafi ateguwe neza

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop