Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

October 19, 2025
by

Diomaye Faye Perezida wa Sénégal, Bassirou yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Perezida Faye yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, akaba yaherekejwe asubira iwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Urwo ruzinduko rwatanze umusaruro kuko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu mashya y’imikoranire, arimo gukuraho viza ku badipolomate n’abaturage basanzwe, ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’icyerekezo 2025 ibihugu bihuriyeho, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’igorora n’ubuzima.

Bassirou Diomaye Faye yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye, anasobanurirwa amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko u Rwanda rwiyubatse mu myaka 31 ishize. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, yavuze ati:

“Mu kwifatanya n’abavandimwe b’Abanyarwanda bahuye n’amahano akomeye yagwiriye ikiremwamuntu, hano guceceka bitanga ubutumwa bukomeye kurusha amagambo. Bitwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubudaheranwa n’ubutwari bw’abaturage bahinduye akababaro icyizere, bakifashisha kwibuka mu kubaka amahoro arambye.”

Mu gihe cy’uruzinduko rwe, Perezida wa Sénégal yasuzumye kandi uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ku baturage asura Ikigo Irembo, aho yasobanuriwe uko iyi sisitemu yoroheje ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda binyuze mu kubona serivisi ku buryo bwihuse kandi bwizewe.

Perezida Diomaye Faye yifatanyije na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abaturage b’Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange izwi nka Car Free Day, ikaba iba kabiri mu kwezi igamije guteza imbere ubuzima bwiza, kwimakaza umuco wo gukora siporo no kurengera ibidukikije.

Faye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimye uburyo yakiriwe n’uko uru ruzinduko rwagize umumaro mu gutsura umubano w’ibihugu byombi. Ati:

“Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Kagame, Guverinoma ye n’abaturage bo mu Rwanda batwakiriye neza. U Rwanda ni urugero rufatika rw’igihugu cyiyubatse gifite gahunda z’iterambere. Ibyo tubikurira ingofero, tukabyubaha kandi tukabyifuza. Ibihugu byacu biri kumwe mu rugendo rwo guharanira udushya muri Afurika.”

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade i Dakar, igikorwa cyabaye imbarutso y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, imibanire n’ubufatanye mpuzamahanga.

Nyuma yo gusoza uruzinduko mu Rwanda, Perezida Bassirou Diomaye Faye yakomereje uruzinduko rw’akazi muri Kenya, ruzageza ku wa 22 Ukwakira 2025.

Diomaye Faye Perezida wa Sénégal, Bassirou yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Paul Kagame w’u Rwanda na Diomaye Faye wa Sénégal bitabiriye Car Free Day

Next Story

Musanze: Umwana ukiri muto yapfiriye mu mugezi yakiniragamo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop