Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day iba kabiri mu kwezi.
Ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 aho abakuru b’Ibihugu byombi bazindukiye mu mihanda yabugenewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakorera hamwe siporo rusange, aho bakoresheje intera ya kilometero 5.
Ni umuhandi kandi wari ugamije kwimakaza umuco wo gukora siporo, guteza imbere ubuzima bwiza, gushyigikira imibanire myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije.

Igikorwa cya Siporo Rusange ni cyo cya nyuma Perezida Diomaye Faye yakoreye mu ruzinduko rwe mu Rwanda, rwatangiye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira. Nyuma yo kurangiza uru ruzinduko, Perezida wa Sénégal yasezerewe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe.
Perezida wa Sénégal Diomaye Faye mu butumwa yatangaje agiye gusubira iwabo, yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda, avuga ko uru ruzinduko rwaranzwe n’umwuka w’ubuvandimwe n’ubutwererane. Ati:
”Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rusojwe mu mwuka w’ubuvandimwe n’ubutwererane. Ndashimira Perezida Kagame, Guverinoma n’Abanyarwanda urugwiro batwakiranye n’ikimenyetso cyo kutwitaho batweretse. U Rwanda rutanga urugero rwo kwigiraho mu kwihangana no mu iterambere. Ibihugu byacu birerekeza mu kubaka Afurika yigenga kandi ihanga udushya.”

Perezida wa Sénégal yishimiye kwitabira, ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije guteza imbere umuco wo gukora siporo mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali no kubashishikariza kwita ku buzima bwabo. Iyi gahunda inafasha mu kurwanya indwara zitandura kuko abaturage bahabwa inama ndetse bakanapimwa ku buntu.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze igihe kinini uhagaze neza. Mu 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade i Dakar, ibintu byafashije guteza imbere ibikorwa byinshi by’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, dipolomasi n’imibanire y’abaturage.






 
             
                             
                             
                             
                            