Agera kuri 50,000,000 Frw zirashorwa mu kubaka ishuri ry’ikoranabuhanga mu buhinzi

October 19, 2025
by

Mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu myaka ine iri imbere hazubakwa ishuri ry’icyitegererezo ry’ubumenyi ngiro Center of Vocational Excellence  CoVE rizigisha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.

Ni ishuri rizatanga impinduka zikomeye mu buhinzi bw’u Rwanda. Uyu mushinga uteganyijwe gukoreshwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, ugamije gufasha urubyiruko n’abahinzi kongera ubumenyi mu buhinzi bugezweho, bunoze kandi burambye.

Iri shuri rigiye gutangizwa mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko bitarenze 2050 ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bizaba bishingiye ku bucuruzi kandi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho, bikorwa n’abahinzi n’ubworozi babigize umwuga bafite ubutaka bunini burenga hegitari 600,000.

Ibyo byatangajwe bigaragazwa muri Gahunda y’Icyerekezo 2050, ubuhinzi buzaba buhanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi bukoresha ubuhanga bugezweho mu gutanga umusaruro uhagije ku baturage bagera kuri miliyoni 22.

Rizubakwa i Musanze ku bufatanye bwa Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Luxembourg, binyuze mu mushinga w’iterambere ry’ubumenyi mu buhinzi bwa kijyambere (Improving Skills for Holistic Employment in Modern Agriculture/ISHEMA). Rizaba rifite inyubako zigezweho, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi bigezweho, hamwe n’ibidukikije byiza byo kwigiramo.

Rizajya ritanga amasomo y’igihe kigufi n’amahugurwa y’igihe kirekire ku buhinzi n’ubworozi, kandi ribe ikigo cy’umusaruro aho abanyeshuri bazajya bimenyereza guhinga no gutunganya ibikomoka ku matungo n’ibihingwa.

Paul Mukunzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), avuga ko iri shuri rizafasha urubyiruko kujyana n’igihe mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Ati:“Ubu dushaka ko ubuhinzi bw’u Rwanda buba ubwa kinyamwuga. Abanyeshuri bazajya bigira mu ishuri bazahita binjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bufatika, bashobora no kwihangira imirimo biciye mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ijyanye n’igihe. Uyu mushinga wa ISHEMA uzagira uruhare runini mu guhindura isura y’ubuhinzi mu gihugu”.

Ambasaderi wa Luxembourg mu Rwanda Martine Schommer yashimangiye ko igihugu cye gikomeje gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije iterambere ry’abaturage binyuze mu burezi n’ubuhinzi bugezweho. Yagize ati:

“Twishimiye kuba u Rwanda ari igihugu gishyira imbere iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi. Iri shuri rizaba urufunguzo rwo guhanga imirimo no guteza imbere ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga. Tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika”.

Abaturage baturiye aho iri shuri rizubakwa bavuga ko batewe ishema no kuba rigiye kubakwa mu gace kabo kuko rizabafungurira amahirwe mashya yo kwiga, kubona akazi no kumenya ubuhinzi bugezweho.

Mukamana Vestine umwe mu baturage yavuze ko bazabona amahirwe yo kwigira hafi y’iwabo, kandi ko abahinzi n’aborozi bazajya bigishwa uburyo bugezweho bwo kongera umusaruro, bikabafasha kwiteza imbere.

ISHEMA uzashyira imbaraga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’iyinjizwamo ry’abantu bose, kugira ngo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bagire amahirwe angana mu mahugurwa no ku isoko ry’umurimo.

Ibi bikorwa byo kubaka ishuri bizatangira vuba kandi bizarangira mu myaka mike iri imbere, rikazajya rihugura abahinzi, urubyiruko n’abarimu mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.

Iri shuri rizaba isoko y’impinduka mu buhinzi mu Rwanda, rifasha igihugu kugera ku ntego yo kugira ubuhinzi bunoze, bw’umwuga kandi butanga inyungu ku baturage bose. Rizaba ari rimwe mu mashuri atatu ya CoVE azubakwa mu Rwanda, rigamije kuzamura ireme ry’ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi, no gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bujyanye n’igihe.

Uyu mushinga uzafasha kandi gushyiraho ibigo by’isuzuma n’itangwa ry’impamyabumenyi ku bafite ubumenyi n’uburambe, ndetse no gukomeza imikoranire hagati y’amashuri, inganda n’ibigo by’ubushakashatsi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku buhanga n’udushya.

Kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi i Musanze ni intambwe ikomeye mu guhindura ubuhinzi mu Rwanda, rikava ku rwego rwa gakondo rikaba urwa kinyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Karongi: Umukobwa yakuriyemo inda mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima

Next Story

“Nshaka kurongorwa n’iyo byasaba ko mba umugore wa kabiri” ! Tiwa Savage

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop