Advertising

Umunyamakuru wa RBA Rugaju Reagan avuze ikintu gikomeye cyane atanga n’inama ku makipe yo m’u Rwanda

23/09/2024 18:52

Nyuma y’uko ikipe ya Apr fc iseserewe mu irushanwa rya Caf champions league itsinzwe na pyramids yo mu misiri mu mukino wabaye kuwa 6 tariki 21 nzeri 2024 Rugaju agize ibyo atangaza.

Uyu mukino wabereye kuri stade yitwa 30 june warangiye pyramids itsinze Apr fc ibitego 3-1 umukino ubanza wari wabereye m’u Rwanda warangiye amakipe anganyije 1-1.

Ikipe ya Apr fc imaze kugera m’u Rwanda umwe mu banyamakuru bari baherekeje iyi kipe ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA Rugaju Reagan haribyo yatangaje nyuma yo kugera mu Rwanda.

Rugaju Reagan yagize ati”iyo umunyeshuri asibiye asubira muri wa mwaka akongera agasubiramo amasomo yo muri uwo mwaka kugeza igihe atsinze akimuka muwundi mwaka .Apr ikuye amasomo menshi muri iri rushanwa kandi ko abona iyi kipe ya Apr fc itandukanye na ya Apr yatsinzwe ibitego 6 mu mwaka washize kuko iyi Apr yahushije uburyo bukomeye urugerero nka Ruboneka na Mamodou .

Kandi yongeye avuga ko abakinnyi ba Pyramids baganiriye ba mubwiraga ko Dauda na Mamodou ari abahanga .inama yatanze nuko igihe cyose w’ubaka ibihari byiza bigumana ushake ibindi bizatuma biba byiza cyane kurushaho kandi yavuze ko ikipe ya Apr fc idakoresha amafaranga nk’andi makipe aba ari muri iri rushanwa ahubwo abavuga ko ikoresha amafaranga menshi aruko baba bayagereranya naya Musanze , Kiyovu sports, Gasogi united,Etencelles,Marines.

Iyi Apr fc yarigeze muri iri jonjora rya 2 nyuma yo gusezerera Azam yo muri tanzania mu ijonjora rya 1 umukino ubanza wabereye muri Tanzania ku kibuga cya Azam kitwa Azam Complex warangiye azam itsinze igitego 1-1 .umukino wo kwishyura wabereye kuri stade Amahoro warangiye Apr fc itsinze Azam fc ibitego 2-0.

Ikipe ya Apr igarukanye intego yo kongera gutwara shampiyona y’u Rwanda ndore ko kuricyi cyumweru ifitanye umukino wa shampiyona na Etencelles.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mozambique: Ikipe y’umupira w’amaguru ‘The Mambas’ yazamutseho imyaka 5 ku rutonde rwa FIFA

Next Story

Nyamasheke :Yinjiranye umupanga mu nzu agiye kwiba afatwa agisohokamo ababazwa n’uko atabonye amafaranga yiba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop