Arakekwaho kwica mukuru we, nawe agashaka kwiyahura

October 19, 2025
by

Muhanga: Dufatanyenimana Fabien w’imyaka 20 arashinjwa icyaha cyo kwica mukuru we witwaga Nshamihigo Gilbert w’imyaka 25, ndetse nawe akagerageza kwiyahura ariko ntibimuhire.

Ibyo byabereye mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, ho mu Karere ka Muhanga, mu ijoro rishyira ku wa 18 Ukwakira 2025.

Amakuru avuga ko uyu musore yishe mukuru we abanje kumutema amaguru, agakurikizaho amaboko ndetse nyuma akamutema n’umutwe kugeza apfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu ukekwaho kwica mukuru we, akimara gukora iki cyaha yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti yahambiriye mu giti, ntibimuhire akitura hasi.

Nyuma abaturage bakomeje kumushakisha, maze bamusanga mu mukoki muremure yakomeretse cyane. Ati “Abaturage bamusanze mu mukoki, nawe ahita ajyanywa ku Bitaro bya Kabgayi kuvurwa.”

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko basanze intandaro y’uru rupfu ari amakimbirane aba bavandimwe bari bafitanye, yihanganisha umuryango wabuze umuntu, aboneraho gusaba imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo babafashe kuyakemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezid awa Afurika y’Epfo yaburiye Tshisekedi ko kwica Kabila bishobora gutuma ahirikwa ku butegetsi

Next Story

Karongi: Umukobwa yakuriyemo inda mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop