Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abafana itsinda Rutsiro

October 19, 2025
by

Rayon Sports yatsinde Rutsiro FC nyuma y’iminsi 35 dore ko yaherukaga intsinzi itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino ufungura shampiyona wakinwe tariki ya 13 z’ukwezi gushize.

Umukino wa Rayon Sports na Rutsiro wari umukino wo ku munsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Stadium.

Watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi ndetse ihita inafungura amazamu ku munota wa mbere ku gitego cya Tambwe Gloire ku mupira Aziz Bassane yarazamuye ubundi umunyezamu agiye kuwukuramo uramucika.

Ku munota wa 8 gusa Rutsiro FC yahise ibona igitego cyo kwishyura ku mupira Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yari asubije inyuma ari mu rubuga rw’amahina usanga Mbombele Jonas ahita arekura ishoti ririhukira mu nshundura.

Rayon Sports yaje kubona penaliti ku ikosa umunyezamu wa Rutsiro FC, Nzana Ebini, yari akoreye Aziz Bassane

Hari aho Rayon Sports yabonye uburyo imbere y’izamu binyuze ku mupira warufashwe na Musore Prince ariko awupfusha ubusa.Ku munota wa 42 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira waruhinduwe neza na kapiteni Serumogo Ally Omar.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.Mu gice cya kabiri Murera yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Habimana Yves hajyamo Harerimana Abdulaziz. Ku munota wa 49 Rutsiro FC yari ibonye igitego cya Mbombele Jonas gusa umusifuzi yerekana ko hari habayemo kurarira.

Rayon Sports yaje kubona penaliti ku ikosa umunyezamu wa Rutsiro FC, Nzana Ebini, yari akoreye Aziz Bassane.Yatewe na Bigirimana Abedi gusa umunyezamu ayikuramo. Ku munota wa 90 Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aziz Bassane ahawe umupira na Tambwe Gloire.

Rayon Sports yatsinde Rutsiro FC nyuma y’iminsi 35 dore ko yaherukaga intsinzi itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino ufungura shampiyona wakinwe tariki ya 13 z’ukwezi gushize.

Warangiye Rutsiro FC itsinzwe ibitego 3-1, ihita ijya ku mwanya wa nyuma mu gihe Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 8.

Mu yindi mikino yakinwe AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0, AS Muhanga inganya na Etincelles FC 1-1 naho Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0.

Mu mikino yo ku munsi w’ejo Police FC izakina n’Amagaju FC saa cyenda naho APR FC yakire Mukura VS saa kumi n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda yaguze imodoka ya Miliyoni 436 Frw

Next Story

Umuhanzi Taylor Swift yatanze akayabo k’amafaranga yo gufasha umwana urwaye kanseri y’ubwonko

Latest from Imikino

Go toTop