Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda yaguze imodoka ya Miliyoni 436 Frw

October 19, 2025
by

Miss Mutesi Jolly ari mu byishimo nyuma yo kwiyongera mu mubare w’abatunze imodoka zihenze cyane mu gihugu, ubwo yagaragazaga ko yaguze Mercedes Benz G 63 2025 ifite agaciro ka 436,680,000 Frw.

Bivugwa ko Mutesi Jolly yishyuye amafaranga angana 436,680,000 Frw kugira ngo abone iyi modoka y’ikirenga imenyerewe ku izina rya “Beast” kubera imiterere yayo yuje ikoranabuhanga ikoranabuhanga.

Miss Mutesi Jolly mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ukwakira 2025, Miss Jolly yagaragaje ko yanyuzwe no kuba iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda.

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza atembera muri iyi Mercedes nshya, nyuma yo kuyikuraho amashashi mashya ayifashemo bwa mbere.

Imodoka ya Beast yaguze ije ikurikira inzu ye iherereye muri Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mezi ashize ifite agaciro gasaga Miliyoni 900 Frw  ikaba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere yayo.Miss Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga bakomeje kwigaragaza mu bikorwa by’ubucuruzi, n’ubugiraneza, akaba ari no mu bagore bakiri bato batunze ibintu bihenze cyane muri ‘Showbiz’ nyarwanda.

Ibyo wamenya kuri Mercedes Benz G 63 2025
Iyi ni imwe mu modoka zihenze kandi zikomeye cyane zikorwa na Mercedes-AMG, ishami rya Mercedes rikora imodoka zifite imbaraga zidasanzwe. Ifite engine ya V8 biturbo ya 4.0L, itanga imbaraga zisaga 577 horsepower (HP). Iva kuri 0 kugera kuri 100 km/h mu masegonda 4.3 gusa.

Beast kandi ifite Automatic Transmission ya AMG SPEEDSHIFT TCT 9G, ivana imodoka mu bwitonzi ikihuta neza. Yubatswe mu buryo bushobora kunyura mu misozi, mu muhanda w’igitaka cyangwa mu Mujyi (4MATIC all-wheel drive).
Beast ifite sisteme za camera z’uruhande rwose, ibikoresho byo kugenzura umutekano (Active Brake Assist, Lane Keeping Assist) n’ibindi. Imbere harimo intebe nziza, zitanga ubushyuhe n’ubukonje, n’ibikoresho. Igaragaramo ‘screen’ ebyiri nini zigaragaza amakuru y’imodoka na ‘multimedia’.

Ni imodoka nziza ifite ifite ‘Burmester Surround Sound System’ itanga amajwi yo ku rwego rwo hejuru. Ku isoko mpuzamahanga, Mercedes G 63 2025 igura hagati ya $180,000 -$250,000, bitewe n’aho igurirwa n’ibiyongeraho (mu Rwanda, Mutesi Jolly yayiguze $300,000 angana na 436,000,000 Frw).

Mercedes G 63 ni imodoka y’abantu bafite ubushobozi, ikimenyetso cy’ubukire, ubuhanga n’icyubahiro.
Ni imodoka itoranywa n’ibyamamare ku isi nka Kim Kardashian, Cristiano Ronaldo, Davido n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Mu mutegereze ku wa Mbere ni indwanyi y’amahoro” ! Gen Muhoozi Kainarugaba yatangaje ko Se ahari

Next Story

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abafana itsinda Rutsiro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop