Advertising

Champions League : Umukinnyi wo muri Nigeria yaciye agahigo ka Mbappe

21/09/2024 10:26

Umukinnyi wo muri Nigeria iherutse gukina n’u Rwanda,akaba  akinira As Monaco  George Ilenikhena , yakuyeho agahigo kaciwe na Kylian Mbappe mu mukino wahuje FC Barcelona na As Monaco kuri uyu wa 19 Nzeri 2024.

Ku bw’iyi ntsinzi , George Ilenikhena yabaye umukinnyi ukiri muto watsinze mu mikino ya UEFA Champions League, muri League 1, akuraho agahigo ka Kylian Mbappe.

Ku munota wa 71 , George Ilenikhena w’imyaka 18 y’amavuko yatakanye imbaraga nyinshi  atsinda igitego . Iki gitego cyaje gufasha ikipe ye ya As Monaco gutahana intsinzi n’ubwo FC Barcelona yishyuye kimwe muri bibiri cyantsinzwe na Lamine Yamal nyuma yo guhabwa ikarita itukura.

George Ilenikhena yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria , aza kujya mu Gihugu cy’ Bufaransa aho amaze imyaka 15. Yagiye mu ikipe ya As Monaco muri iyi mpeshyi ishize avuye mu ikipe ya Royal Antwerp.

Umukino wahuje ikipe ye ya As Monaco na FC Barcelona wari wo mukino we wa mbere kuva yagera muri iyi kipe.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bikunze kugira abakinnyi bakomeye ku mugabane w’i Burayi bigatuma amakipe y’imbere mu gihugu cyabo nayo akomera cyane by’umwihariko ikipe y’Igihugu cyabo ‘Super Eangles’.

Previous Story

DJ Brianne na DJ Sonia mu baracuranga mu bukwe bwa Rayon Sports na Gasogi United

Next Story

P Diddy ukekwaho kwiyahura yashyizwe muri ‘Suicide Watch’

Latest from Imikino

Go toTop