Victor Osimhen yatakaje agaciro ku isoko ry’abakinnyi

October 18, 2025
by

Igiciro cya Victor Osimen ku isoko ry’abakinnyi cyamanutse cyane dore ko cyavuye kuri 203,616,000,000 Rwf kigera kuri 127,260,000,000 Rwf.

Victor Osimhen usanzwe akinira ikipe ya Galatasaray na Super Eagles (Ikipe y’Igihugu ya Nigeria) yatakaje agaciro ku isoko ry’abakinnyi gusa akomeza kuba ku mwanya wa Mbere mu bakinnyi bo muri Nigeria bahenze.

Victor Osimhen usanzwe ari umukinnyi ukomeye muri Nigeria kuva yava muri Napoli nk’intizanyo akajya muri Galatasaray yakomeje kwitwara neza gusa akajya arangwaho imico itari myiza irimo kurwanira mu kibuga n’ikindi.

Nk’uko ikinyamakuru cya Football Statistics cyabigaragaje agaciro ka Victor Osimhen ku ikipe yashaka kumugura ni 127,260,000,000 Rwf nyuma y’igihe ahagaze kuri 203,616,000,000 Rwf.

Victor Osimhen yatangiye gukinira i Burayi mu ikipe ya Wolfsburg aho agaciro ke kari 1,696,800,000 Rwf. Nyuma yo gukina muri Shampiyona ya Bundesliga yaje kwerekeza mu Bubiligi mu ikipe ya Charleroi ari n’aho yatangiye kurangaza amakipe afite amafaranga.

Victor Osimhen yaje kwerekeza mu Gihugu cy’u Bufaransa mu ikipe ya Lille akina neza kugeza ubwo agaciro ke kageze kuri 84,840,000,000 Rwf ndetse bituma Isi yose ibona uburyo azi umupira yifuzwa n’amakipe akomeye.

Victor Osimhen yabaye umukinnyi wa Mbere ukurikirwa cyane nyuma yo kujya muri Napoli muri 2020 akayifasha gutwara ibikombe mu myaka 3.

Muri 2023 nibwo agaciro ke kageze kuri €120m ahita aba uwa mbere uhenze mu bakinnyi bo muri Nigeria.Yahise yoherezwa muri Galatasaray nk’intizanyo ari nabyo bitumye isoko rye rita agaciro.

Mu bakinnyi bahenze muri Afurika Victor Osimhen ari iruhande y’abandi bakinnyi babiri b’Abanyafurika aribo Omar Marmous na Mohamed Salah.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Iby’Umugande Abbey Mwesigwa ushinjwa gucuruza abakobwa i Dubai byadogereye

Next Story

Uwakoraga mu kigo k’ishuri yishwe n’umunyeshuri yashakaga kubuza gusohoka 

Latest from Imikino

Go toTop