Umugabo wo mu Karere ka Burera , afungiye guhinga urumugi mu murima we aruvanga n’imyaka. Uwo mugabo yafatiwe mucyuho afite umurima yahinzemo imyaka n’ibiti 17 by’urumugi aho yari yararubanze n’ibishyimbo.
Uwo mugabo atuye mu Karere ka Burera, Akagari ka Ruhanga, Umudugudu wa Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye. Uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu ariki 15 Ukwakira 2025 nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage nk’uko byemejwe n’Ubuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru P. Ignace Ngirabakunzi.
Umuvugizi wa Polisi muri iyo Ntara y’Amajyaruguru yagize ati:”Amakuru tuyabona ku bufatanye n’abaturage niyo mpamvu dukomeza kubashimira. Ariko tunibutsa abishora mu byaha cyane cyane ibirebana n’ibiyobyabwenge kubireka kuko nibatabiraka bazafatwa kandi babibazwe n’amategeko”.
Ngirabakunzi, yagaragaje ko kandi kuba abaturage baramaze gufata ingamba zo gutanga amakuru ari ko gufasha mu kurwanya ibyaha bitandukanye kandi bikaba bikomeza gutanga umusaruro.
Yagize ati:”Icyiza kurenza ibindi ni ukwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe. Nshimira abafatanyabikorwa bacu bose kuko akazi bakora gatuma ituze n’umutekano bihora bisesuye”.

Abaturage bo bagaragaza ko batunguye no kumva ko hari abantu bagifite amayeri yo guhinga urumugi mu myaka yabo nk’uko uwo mugabo wafashwe yabigenzaga aho yaruhingaga mu murima w’ibishyimbo.
Umwe yagize ati:”Twese dutunguwe no kumva ko hari abantu batari bumva ubibi bw’ibiyobyabwenge.Urumugi rwangiza ubuzima kandi rutuma urubyiruko rwangirika. Polisi ikomeze gukurikirana abakiruhinga bwihishwa kuko harimo kwangiza ejo hazaza h’abana bacu”.
Undi yagize ati:”Hari bamwe bafite amayeri, yo guhinga urumogi baruvanze n’ibishyimbo cyangwa ibigori ngo rutagaragara. Turasaba inzego z’umutekano gukomeza ubugenzuzi, kandi abaturage bakomeze gutanga amakuru kugira ngo abo babonye bafatwe. Turashimira Polisi ikomeje kurwanya ibi bikorwa bitemewe”.

Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano muri Rusange ( Itangwa n’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018), ivuga ko umuntu ugurisha, uhinga , utunda, utanga cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza kuri burundu n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 20 na 30 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ikosa yakoze.
