Logic Training Center ni ikigo cyigisha imyuga ijyanye n’ikoranabuhanga kikaba gikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Bigisha imyuga irimo ; ‘Computer Hardware’ na ‘Computer Software’ , ‘Gukanika Telefoni z’ubwoko bwose’, ‘Televiziyo’, ‘CCT Camera’ n’ibindi , kandi ku mafaranga make cyane.

Logic Training Center , uretse kwigisha kandi batanga n’amahugurwa ku bashaka kwihugura mu ikoranabuhanga rijyanye no gukora ibikoresho bigezweho, batanga kandi iyimenyereza mwuga cyangwa ‘Internship, ku banyeshuri barangije umwana wa Gatandatu ndetse n’abarangije umwaka wa Gatanu n’uwa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu gihe boherejwe n’ikigo.
Logic Training Center, ni ubukombe mu kwigisha imyuga kuko abaharangije aribo babitangira ubuhamya , aho bavuga ko kurangiza muri Logic Training Center ari ukwiteganyiriza.

Iyo wize neza muri Logic Training Center, ukarangiza ufite amanota meza, baguha akazi ukajya ufasha mu kwigisha abanda banyeshuri.
Ikigo cya Logic Training Center, gifite n’irindi shami rya Logic Tech gisanzwe gikanika ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu gihe waba uri mu Karere ka Rubavu kandi ukaba ufite igikoresho cy’ikoranabuhanga cyapfuye [ Televiziyo, Radiyo, Telefoni, …. ] , uyu niwo mwanya wawe wo kubagana bagahita bagikora ukagicyura cyongeye kuba gishya.
Ushaka kujya kwiga muri Logic Training Center, wabagana aho bakorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi ahazwi nko mu Mbugangari.

Wahamagara kandi kuri numero 0782275500 cyangwa ukabandikira ku rubuga rwa Watsapp.
