Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama, umusore w’imyaka 16 arakurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica nyina wabo w’imyaka 42, nyuma yo kumukubita isuka ya majagu inshuro eshatu.
Iyi mpanuka yabaye tariki ya 12 Ukwakira 2025, mu masaha ya saa moya mu mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabicye. Abatangabuhamya baganiriye na B Plus bavuga ko umwana yabujijwe na nyina gutema umutumba w’igitoki, ariko aho kumwumvira, yahise amukubita isuka, bituma nyina apfa ako kanya.
Uyu musore yakubise nyina nyuma yo guhamagarwa na nyiri urutoki ndetse na se, bamumenyesha ko ibyo yari gukora atari byiza. Abaturage b’aho bagarutse ku myitwarire y’uyu musore bavuga ko yiyumvishaga ko ari igihazi n’intakoreka, kandi nta muntu wari wahise atanga amakuru ku nzego z’umutekano kuko se w’umwana ari we ukuriye umudugudu wa Kabingo, akaba ari nawe watanze ubuhamya.
Zeburoni, uhagarariye umuryango wa nyakwigendera, yasabye ko uyu musore yakurikiranwa n’ubutabera, avuga ko guhitamo kumwihanganira cyangwa kuvuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe atari byo, kuko yari afite ubushobozi bwo kugenzura ibye, harimo n’inka za se.
Yagize ati:“Icyo twifuza ni uko ubutabera bwakurikirana uwakoze icyaha. Kuvuga ngo ni uburwayi bwo mu mutwe ni ukubeshya kuko yari afite inka za se.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evaritse, yavuze ko umusore ucyekwaho icyaha yamaze gufatwa n’inzego z’umutekano, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama, aho hazakorerwa iperereza n’ubutabera kugira ngo akurikiranwe ku byaha yakoze.
