Byiringiro hierry na Toussain ni abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Rwanda Polytechinic i Kitabi bashinze ikigo T&T Woodgas Ltd bamaze imyaka 2 bashyize hamwe imbaraga zabo mu rugamba rwo kurengera ibidukikije mu Rwanda bakora ibicanywa bitangiza ikirere kandi bihenduse.
Mu kiganiro n’itangazamakuru aho twabasangaga mu nama ya Energy week ku munsi wayo wa nyuma basobanuye ko ikibazo cy’ibicanwa cyari imbogamizi ndetse ko ibiciro by’amakara byari biri hejuru ndetse bikabangamira abaturage, aha bakoze ibi bicanywa mu rwego rwo guca intege abangiza ikirere binyuze mu bicanywa bitangiza ikirere bakunze kwita briquette.
Bakora ibi bicanywa bitangiza ikirere ndetse bafite n’umushinga mugari wo gukora gas ndetse ukaba ukiri mu bushahashatsi.
Bavuga ko mu byo bishimira mu myaka 2 bamaze bahuguye urubyiruko n’abadamu babigisha gukora ibyo bakora ndetse ibikorwa bikaba bimaze kwagurirwa mu karre ka Gisagara n’aka Musanze kandi umusaruro ugenda uba munini.
Bakomeza basobanura ko isoko ryabo rimaze kwaguka ndetse bashima leta y’u Rwanda ndetse banayisaba kwongererwa ubushobozi kuko igihugu kikaba gifite uturere 30 hakaba bakorera mu turere tubiri bikaba ari ikibazo ndetse bifuza kugera mu tundi turere tundi.
Bakomeje kandi batanga ubutuma bavuga ko umugabane wacu dufite ari isi dutuyeme, hakwiyye ko abanttu bagomba guhuza imbaraga bagakorera hamwe birinda gukoresha ibicanywa byangiza ikirere.
Mu bushakashatsi buheruka gusohorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA bugaragaza ko ikirere kigenda gihinduka kandi uruhare runini rukaba rugirwa n’abatema amashyamba akaba ari nayo mpamvu aba basore babiri baje ari igisubizi mu kugeza ibicanywa ku baturarwanda bihendutse kandi bitangiza ikirere.