Advertising

Ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa w’Amavubi na Libya

09/05/24 5:1 AM
1 min read

Ibihe by’ingenzi byaranze umukino w’ikipe y’Igihugu ya Libya yakiriyemo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi muri Libya i Tripoli.

Umukino watangiye saa 18:00pm
Ku munota wa 16 ikipe ya Libya yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na ADHAWI ku makosa y’abakinnyi bakina mu kibuga hagati . Muri iki gice cya mbere ikipe ya Libya yabonye amakarita atatu(3) y’umuhondo . Ku munota wa 34 uwitwa Al Qulaib ,ku munota wa 42 uwitwa M.Arteba ndetse na Ali Badri nibo babonye amakarita y’umuhondo mu gice cya mbere.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze impinduka mu gice cya mbere aho KWIZERA Jojea yasimbuwe na SAMUEL Guelette ku munota wa 42.

IMIBARE YARANZE IGICE CYA MBERE CY’ UMUKINO

Libya yateye imipira igana mu izamu (3) umwe (1) uvamo igitego ,Libya yabonye corner imwe(1),bakoze amakosa (11),babonye amakarita (3) y’umuhondo bahererekanyije umupira 47.3%.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yateye imipira igana mu izamu (5),corner(3), nta karita nimwe bakoze amakosa 10 bahererekanyije umupira 57.7%.

IMIBARE YARANZE IGICE CYA KABIRI

Ku munota wa 46 NSHUTI Innocent yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza cyane waruvuye kwa BIZIMANA Djihad. Libya yasimbuje igice cya kabiri kigitangira aho bakuyemo Al Khauja bashyiramo Tajouni,bongeye gusimbuza ku munota wa 64 bakuramo Al Badri bashyiramo Aliad Dawi bakuyemo na Al Qulaib bashyiramo M. Bettamer ku munota wa 76 bakuyemo Al Dhawi bashyiramo T. Bshra na SALAMA bashyiramo Shafshuf.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye gusimbuza ku munota wa 65 aho MUGISHA Bonheur yasimbuye RUBANGUKA Steve ku munota wa 81 Amavubi yasimbuje MUGISHa Girbert bashyiramo MUGISHA Didier.

IMIBARE YARANZE UMUKINO WOSE MURI RUSANGE

Libya yateye amashoti(10 ) amashoti ane (4) niyo yagannye mu izamu mu gihe Amavubi y’u Rwanda yateye amashoti 7 atatu(3) yagannye mu izamu.

Uguhanahana umupira Libya umukino urangiye bafite 43% naho Amavubi yarafite 57% ,Libya yateye passes 338 naho Amavubi yateye passes 440.

Umukino urangiye amakipe anganyije igitego (1-1).

 

Sponsored

Go toTop