Sobanukirwa n’ingaruka zo gukoresha imiti nabi

October 14, 2025
by

N’ubwo bamwe batabisobanukirwa , bakabifata nk’ibisanzwe , burya gukoresha imiti nabi, bigira ingaruka ku buzima nk’uko tugiye tubirebera hamwe muri iyi nkuru twaguteguriye. Yisome witonze.

Bamwe mu nzobere mu buvuzi hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) zahagurukiye impungenge z’ikoreshwa nabi ry’imiti, ziburira ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu kongera ikibazo cyo kuba indwara zimwe zihagararaho imbere y’imiti yica microbes, icyo bita mu Cyongereza “Antimicrobial resistance (AMR)”.

Gukoresha nabi antibiyotike, harimo kuyikoresha bitari ngombwa cyangwa kunanirwa kurangiza umuti wandikiwe, bishobora gutera AMR, aho mikorobe zizamura ubushobozi bwo guhangana n’imiti yakagombye kuzica. Uku kwihagararaho kw’indwara gutuma kuvura infections bigorana cyangwa rimwe na rimwe ntibishoboke kuyivura.

Ibi bibaho mu gihe mikorobe nka bacteria, virusi, fungi, n’izindi nkazo, zigenda zihindagurika kugira ngo zigire resistance ku miti irimo antibiotics, antivirals, antifungals, na antiparasitics. Iki nk’uko inzobere mu by’ubuvuzi zivuga ni ikibazo gikomeye cyane ku buzima mu Isi yose, kuko bigora kuvura, bikongera indwara, kandi bikongera ibyago by’ingaruka zikomeye n’urupfu.

RBC, ku bufatanye n’umuryango wita ku gukumira no kurwanya indwara mu Rwanda (IPCR), ibitaro, n’isosiyete mpuzamahanga ikora imiti, Pfizer, irimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya AMR. Muri izo ngamba harimo gukangurira abantu kumenya ingaruka ziterwa no gukoresha imiti nabi no guharanira ubuvuzi bunoze.

Dr. Leopold Bitunguhari, umushakashatsi mu by’ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yashimangiye ko gukoresha imiti nabi bitesha agaciro imikorere yayo.

Gukoresha imiti nabi si byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi: Impumuro y’umubiri w’umusore ituma abakobwa bamenya niba ari ingaragu cyangwa ari mu rukundo

Next Story

Menya byinshi ku ndwara ya PICA itera abantu kurya ibitari ibiryo

Latest from Uncategorized

Go toTop