Umugore yarashe abana be bane ahita abajugunya kuri sitasiyo ya lisansi

October 13, 2025
1 min read

Umugore witwa Oninda Romelus, w’imyaka 31 yarashe abana be bane muri batanu yari afite, abajyana kuri sitasiyo ya lisansi aho yabasize bavirirayo amaraso, ashyira lisansi mu modoka ye ahita yigendera .

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano, harimo n’inkiko, agaragaza ko Romelus ubwe ari we wahamagaye abapolisi asaba ko baza kumusanga kuri Oasis Convenience Store, sitasiyo icuruza lisansi n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli.

Ubwo umupolisi wa mbere yageraga mu mujyi wa Angleton, muri leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahabereye ibi, yahasanze Romelus arimo gushyira lisansi mu modoka ye ifunguye inzugi.

Icyatunguranye kurushaho, ni uko inyuma muri iyo modoka yabonetsemo umurambo w’umwana muto wambitswe umwenda w’umweru, aryamye hasi.

Amaso y’abapolisi ntago yatinze kubona ku ruhande rw’imodoka ko hari undi murambo w’umwana wari hagati y’imodoka na pompe ya lisansi. Uyu we , ibirenge bye byari biri mu munsi y’imodoka, igice cyo hejuru n’umutwe we biri hasi ku butaka.

Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano yafatiwe kuri iyo sitasiyo yagaragaje Romelus ageze aho hantu ari kuri telefoni, agenda yegera imodoka atangira gushyiramo lisansi.

Yari nk’uri kwirebera mu idirishya ry’inyuma, ariko nta kimenyetso cy’uko yari ahangayikishijwe n’abana be bari bafite ibikomere bikomeye.

Ubwo abapolisi bageragezaga kumuganiriza, ntabwo yabasubizaga ahubwo yagerageje gusubira inyuma, ariko bahise bamufata. Iyo modoka ye yasanzwemo undi mwana we w’umuhungu warimo kurira bikomeye, yicaye mu mwanya w’imbere, hamwe n’abandi bana batatu bo mu myanya y’inyuma, bose barashwe.

Abana babiri bahise bapfira aho, abandi babiri bajyanwa mu bitaro bari hagati y’urupfu n’ubuzima. Romelus, mu biganiro bya mbere n’abapolisi, ngo yavugaga ibintu bidafite ishingiro, akagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Brazoria bwatangaje ko Romelus yari afite abana batanu. Umuhungu w’imyaka 13 n’umukobwa w’imyaka 3 bahise bapfa, mu gihe umuhungu w’imyaka 8 n’umukobwa w’imyaka 9 bajyanywe mu bitaro. Umwana wa gatanu, w’imyaka 17, ntiyabonetse aho byabereye.

Abapolisi bageze mu rugo rwa Romelus bashaka uwo mwana, ariko ntiyahabonetse. Aho basanze ibimenyetso byinshi bishobora kugaragaza ko Romelus yaba yari asanzwe akora ibikorwa byo kwihesha amafaranga y’abandi mu buryo bw’uburiganya.

Ivomo : local12.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umurambo w’umugore wasanzwe wariwe n’imbwa ze  

Next Story

Zambia : Umwana w’imyaka 16 wari ugiye ku ishuri yishwe ajugungwa mu mugezi  

Latest from Hanze

Go toTop