Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasanzwe mu rugo rwe yitabye Imana umurambo we wariwe n’imbwa ze ndetse ibice byawo bitatanye nyuma yo kumara iminsi myinshi nta muntu umuca iryera.
Mu gace gato ka Remlap, muri Leta ya Alabama, haravugwa inkuru iteye agahinda nyuma y’uko umurambo w’umugore uri mu myaka yegera 70 usanzwe mu busitani bwo ku nzu ye, imbwa ze zimaze kuwurya.
Nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Ubugenzacyaha byo mu Karere ka Blount (Blount County Sheriff’s Office – BCSO), umurambo wa Rita Thomas wasanzwe ku wa 4 Ukwakira 2025, ahagana saa kumi z’amanywa, ubwo abashinzwe umutekano bari bagiye kureba uko amerewe kuko abaturanyi be bari bamaze iminsi baramubuze.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bari bamaze ibyumweru bibiri batamuca iryera, ndetse n’agasanduka k’iposita ke kari karuzuye , bikaba ari byo byatumye bitabaza ubuyobozi. Umurambo we wasanzwe hanze ku ngazi z’inzu ye — ahantu hatagaragariraga abaturanyi, nk’uko bitangazwa na televiziyo ya ABC.
Ubushinjacyaha bw’akarere bwatangaje ko Thomas ashobora kuba yazize ikibazo cy’ubuzima cyamutunguye, bikamuviramo gupfira aho, ariko bemeza ko atari ukurumwa n’imbwa nk’uko bamwe babyibwiraga. Ahubwo ngo imbwa ze ebyiri yari yoroye zatozwaga buri gihe kurya abantu zitazi zikanabuzwa kurenga urubibi – zaje kurya umurambo we, nyuma y’uko wari umaze igihe kinini hanze.
Ikibabaje kurushaho, ni uko izo mbwa zombi zaje kwicwa n’ubuyobozi kubera ko zari zimaze kurya ibice by’umubiri w’umuntu, ibintu bifatwa nk’ingaruka mbi ku buzima rusange.
Nubwo imbwa ze ari zo zasanzwe ziryamye hafi y’umurambo, harakekwa ko n’inyamaswa zo mu gasozi nazo zishobora kuba zaragize uruhare mu kurya umurambo, kuko ibice bitandukanye by’umubiri byasanzwe binyanyagiye mu busitani bwe, nk’uko byemezwa na bamwe mu bagenzacyaha.
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa Rita Thomas ndetse n’uruhare rw’inyamaswa zose zaba zaragize aho zihurira n’icyo kibazo giteye ipfunwe.
Ubuyobozi bwa BCSO ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri iyi nkuru, ariko abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko yari umuntu ucisha make, wabagaho mu ituze kandi ntiyari asanzwe agaragara kenshi mu baturage.
Ivomo : People Magazine
