Ubushinwa buri guhigisha uruhindu abashyigikiye ukwigenga kwa Taiwan

October 12, 2025
1 min read

Polisi y’u Bushinwa yatangaje ko izatanga igihembo cya  $1,400 ku muntu wese uzatanga amakuru ajyanye n’abantu 18 ikeka ko ari abasirikare b’Abanyatayiwani kubera ubutumwa bwabo bukangurira abantu gushyigikira ukwigenga kwa Taiwan.

Ibi bibaye umunsi umwe nyuma y’uko Taiwan itangaje ko igiye kongera imbaraga mu bikorwa byo kwirwanaho. Ubushinwa bufata Taiwan iyoborwa mu buryo bwa demokarasi nk’igice cyabwo, nubwo guverinoma ya Taipei ibyamagana bikomeye

Urwego rwa Polisi rw’umujyi wa  Xiamen  uri hakurya gato ya Taiwan, ku ruhande rw’inyanja ya Taiwan Strait  rwatangaje ko abo bantu 18 ari abayobozi bakuru mu ishami ry’ingabo za Taiwan rishinzwe intambara yo mu bitekerezo (psychological warfare unit), ndetse rwasohoye amafoto yabo, amazina n’imibare y’indangamuntu ya Taiwan.

Nk’uko itangazamakuru rya Leta, Xinhua, ryabitangaje mu rindi tangazo, abo bashinjwa gutangiza imbuga za interineti zigamije gusebanya, gukora imikino yo ku mbuga za internet rishinjwa gushishikariza Abashinwa kumva itandukana rya Taiwana n’u Bushinwa,   gukora amashusho y’ibinyoma agamije kuyobya abaturage, gutangiza radiyo zitemewe mu rwego rwo kongera propaganda, no gukoresha inkunga z’amahanga mu guhindura ibitekerezo by’abaturage.

Minisiteri y’Ingabo ya Taiwan yavuze ko ibyo birego bigaragaza “ubwibone n’ubugome bw’ubutegetsi bw’igitugu bushaka gucamo ibice abaturage, gutesha agaciro guverinoma, no gukora intambara yo mu bitekerezo (cognitive warfare).”

Iryo tangazo ryo gushakisha aba bantu  rifatwa nk’ikimenyetso gusa kuko abasirikare b’inzego z’ubutasi za Taiwan batajya mu Bushinwa ku mugaragaro, kandi urwego rw’amategeko rw’u Bushinwa rutagira ububasha ku kirwa cya Taiwan.

Ku wa Gatanu, Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, yasezeranyije kongera ingufu mu kurinda igihugu, asaba Ubushinwa kureka gukoresha ingufu mu gushaka gufata Taiwan. Ubushinwa bwahise bubabara, buvuga ko Lai ari “ari gashoza ntambara n’umuteza mvururu.”

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, Ubushinwa nabwo bwari bwatangaje ibihembo nk’ibyo ku bantu 20 bwashinjaga kuba ” abagaba ibitero by’ikoranabuhanga mu ngabo za Taiwan (military hackers)”, ariko Taiwan  yavuze ko iryo ari iterabwoba kandi itazigera iterwa ubwo mu bwo buryo.

Ivomo : CBS NEWS.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Sudan : Abarenga 50 bapfiriye mu gitero cya drone

Next Story

Umurambo w’umugore wasanzwe wariwe n’imbwa ze  

Latest from Hanze

Go toTop