Sudan : Abarenga 50 bapfiriye mu gitero cya drone

October 12, 2025
1 min read

Abantu barenga 50 biciwe mu igitero  cya drone cyagabwe ku   nzu   icumbikiye impunzi mu mujyi wa El-Fasher   nk’uko imiryango iharanira impinduka muri iki gihugu ibivuga.

Komite zabatuye muri uyu mujyi  wa  El-Fasher  barimo abaharanira impinduka, abaturage ndetse n’abandi  bo  mu byiciro bitandukanye bavuze ko inyeshyamba za  Rapid Support Forces (RSF) zagabye ibitero by’indege zitagira abaderevu(Drones) mu  nkambi ya Dar al-Arqam iherereye muri Kaminuza  gusa uyu mutwe urabihakana.

Abatangabuhamya bavuze ko habayeho akaduruvayo gakomeye, abashinzwe ubutabazi bakuramo imirambo mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse.

Urwego rw’Abaganga ba Sudani (Sudan Doctors Network) rwatangaje ko abantu 57 bishwe n’icyo gitero cya drone, barimo abana 17, mu gihe abandi 17 bakomeretse.  Abaharanira uburenganzira bwa muntu bo bavuze ko abapfuye bashobora kuba bagera kuri 60.

Amavuriro yari asanzwe afite ibibazo kubera igihe kinini cy’umutekano muke n’ibura ry’ibikoresho, ubu byararenzwe n’abarwayi, ku buryo abaganga bari kuvurira inkomere ku butaka no mu byumba by’inzira.

RSF imaze amezi 17 izenguruka umugi wa El-Fasher, igamije gufata icyicaro cya nyuma cy’Ingabo za Leta ya Sudani mu karere ka Darfur. Komite y’abarwanya ubutegetsi yavuze ko ibibera muri El-Fasher “bisumbye iby’amarorerwa n’ubwicanyi ndengakamere.”

Sudani imaze gusarikwa  n’intambara kuva mu mwaka 2023,  ubwo abayobozi bakuru ba RSF n’ingabo za Leta basubiranagamo, bigateza intambara y’amaso ku maso yo kurwanira ubutegetsi.

Ubu ingabo za Leta zifite ubutaka bwo mu majyaruguru no mu burasirazuba, mu gihe El-Fasher ari wo mujyi munini wa nyuma muri Darfur ukiri mu maboko y’ingabo za Leta n’abambari bazo. Kugeza ubu RSF ikaba ifite  igice kinini  cya Darfur ndetse n’ibice byinshi bya Kordofan.

Mu byumweru bishize, RSF yongereye ibitero byayo ku mujyi wa El-Fasher, ku buryo inzobere zemeza ko uwo mujyi ushobora kujya mu maboko y’ingabo za RSF  niba  ingabo za Leta zibonye  ubufasha bwihuse.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangaje ko hari abaturage 250,000 bafungiwe muri El-Fasher, kandi wihanangirije ko ibitero bikomeje ku baturage bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Joe Biden yatangiye kuvurwa kanseri yibasira udusabo tw’intanga

Next Story

Ubushinwa buri guhigisha uruhindu abashyigikiye ukwigenga kwa Taiwan

Latest from Hanze

Go toTop