Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi afashwe yibye moto

October 12, 2025
1 min read

Muri Kenya ,umugabo w’imyaka 30 wari umaze igihe yaraburiwe irengero akanarangishwa inshuro nyinshi kuri radiyo nyuma yo gufatwa yibye moto agakubitwa mu buryo bukomeye; umurambo we wasanzwe mu buruhukiro bwo mu bitaro biri i Nairobi.

Umuryango wa Charles Ndung’u Njuguna, umugabo w’imyaka 30 wo mu gace ka Kayole i Nairobi, waguye mu kantu nyuma y’igihe kirenga ukwezi bamushakisha bataramenya aho aherereye.

Baje kumenya aho umurambo we uri ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho wasanzwe uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mama Lucy.

Charles yari yaraburiwe irengero kuva ku wa 2 Nzeri 2025, ibintu byabaye nk’ihurizo rikomeye ku muryango we wagiye ahantu henshi urangisha amajwi ye n’inkuru ye, kugeza ubwo kuri tariki ya 9 Ukwakira, televiziyo yabitangaje nk’ikibazo cy’umuntu wabuze.

 Hashize amasaha make, haje gutangwa amakuru ko hari umurambo ubitse mu buruhukiro bw’ibyo bitaro, maze umuryango uhamya ko ari uwe.

Amakuru yatanzwe na polisi avuga ko Charles yaba yarapfuye nyuma yo gukubitwa bikabije n’itsinda ry’abantu bamushinje kugerageza kwiba moto ahitwa Saika muri Kayole. Polisi ivuga ko hari moto yabonetse aho byabereye, kandi itari ifite plaque.

John Owuoth, Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Njiru, yagize ati: “Uyu muntu yakubiswe n’abaturage ubwo bivugwa ko yari agiye kwiba moto muri Saika. Ayo niyo makuru dufite kugeza ubu.”

Ariko umuryango wa Njuguna ushimangira ko ibyo bivugwa atari ukuri. Bemeza ko Charles yafashwe n’abapolisi ku mugoroba yabuze, ndetse ko hari abatangabuhamya bemeza ko bamubonye arwana n’abapolisi.

Nyina, Veronica Wanjiku, avuga ko umwe mu bapolisi yamukubise imbunda yo mu bwoko G3 ku mutwe, ahita agwa hasi atakibasha kuvuga, aho byavugwaga ko bagerageje gutegereza ngo azanzamuke, bikarangira bamushyize mu modoka ya polisi hamwe na moto.

Wanjiku yabwiye ikinyamakuru The Star ko Uwo munsi telefone ya nyakwigendera yavuyeho, ntiyongera gucamo. Twamushakishije hose kugeza ejo aho twasanze umurambo we”.

Charles Njuguna's mother Veronica Wanjiku recounted alleged events before his son's death. Photo: Citizen TV. Source: Youtube

Nubwo polisi igishimangira ko Charles yaba yarishwe n’imbaga y’abaturage, yemeye ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kose ku byamubayeho.

Umurambo wa Charles Njuguna uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mama Lucy, aho utegereje gukorerwa isuzuma ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye nyir’izina.

Ivomo : TUKO.co.ke 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

 Umugabo w’imyaka 30 yivuganye Se bapfa ibyatsi by’amatungo

Next Story

Joe Biden yatangiye kuvurwa kanseri yibasira udusabo tw’intanga

Latest from Hanze

Go toTop