Igice cyambere cy’umukino uriguhuza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi niya Benin cyarangiye ari ubusa ku busa.







Umukino wamaze gutangira ku mpande zombi urangijwe na Benin.


Kurikira umukino hagati y’Amavubi na Beni , ugiye kubera kuri Stade Amahoro ku Isaha ya Saa 18h00′ PM. Ni umukino ukomeye by’umwihariko ku ikipe y’u Rwanda ishaka kwitabira Igikombe cy’Isi.

Saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba , Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bategereje kureba umukino w’Amavubi na Benin mu gushaka itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi.
Ni umukino wishyiraniro u Rwanda rusabwa gutsinda kugira ngo ruzafate urugendo rwerekeza muri Benin rufite impamba ihagije.
Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda , iraba iri imbere y’abafana bayo muri Stade Amahoro, yijeje Abanyarwanda intsinzi nk’uko byatangajwe na Kapiteni w’Ikipe Bizimana Djihad wavuze ko barakora iyo bwabaga ngo babashe gucyura amanota atatu.

Ni umunsi wa Cyenda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba muri 2026 aho Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Afurika y’Epfo, Benin na Nigeria, Lesotho na Zimbabwe.
Ni itsinda riyobowe na Benini na Afurika y’Epfo n’amanota 12 n’ibitego 4 zizigamye.
AMAFOTO AGARAGAZA AMAVUBI AGEZE KURI STADE AMAHORO AHO UMUKINO UGIYE KUBERA.









