Hatangajwe uwatsindiye igihembo cya Nobel ; Trump ataka ugukorwa mu mufuka !

October 10, 2025
1 min read

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, Komite itanga Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe umunya-Suwede Alfred Bernhard Nobel yatangaje ko María Corina Machado, Umunya-Venezuela w’impirimbanyi ya demokarasi, ari we watsindiye iki gihembo cy’uyu mwaka.

Machado, w’imyaka 58, ni umwe mu bayoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, akaba azwiho guharanira uburenganzira bwa buri wese no kwamagana ubutegetsi bw’igitugu.

Nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora aheruka, yagiye mu bwihisho, ariko ntiyacogoye mu rugamba rwe rwo gusaba impinduka zishingiye ku mahoro n’ubutabera.

Komite ya Nobel yavuze ko iki gihembo yagiherewe umurava n’ubwitange bwe mu guharanira uburenganzira bwa demokarasi bw’abaturage ba Venezuela ndetse n’ubushake bwo guhindura ubutegetsi mu mahoro, binyuze mu nzira yemewe ya politiki.

Nobel kandi yemeza ko ibi byagaragaje ishusho y’umunyapolitiki utanyeganyezwa n’iterabwoba cyangwa iterabwoba ry’ubutegetsi.

Mu mashusho yasohowe n’itsinda rye yanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Edmundo González – wamusimbuye nk’uyu mukandida mu matora – Machado yagaragaye yihanagura amarira, agira ati: “Ndumiwe!” González na we yamusubije agira ati: “Twumijwe n’ibyishimo.”

Nubwo benshi bakiriye neza iyi nkuru, bamwe ntibayishimye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko abari bashyigikiye ko Donald Trump ari we wahabwa iki gihembo, ntibigeze bishimira iki cyemezo.

Steven Cheung, Umuvugizi wa Trump, yanditse kuri X ko “Komite ya Nobel yashyize politiki imbere y’amahoro.”

Trump ubwe yari yaratangaje ko ibikorwa bye byo kuzana amahoro mu bice bitandukanye by’Isi bimuhesha kuba umukandida ukwiye.

Nyamara, Komite ya Nobel yo igaragaza ko yahisemo neza. Yagize iti: “Machado yabaye intangarugero mu guhuza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Yagize uruhare rukomeye mu gukomeza urugamba rujya kuri demokarasi mu buryo bw’amahoro.”

Igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro cyatangiye gutangwa kuva mu 1901, kigahabwa abantu cyangwa ibigo byagize uruhare rudasanzwe mu guteza imbere amahoro ku isi.

Machado yaje yiyongera ku rutonde rw’abaharaniye amahoro batanyuzwe n’uburetwa bw’ubutegetsi buriho, ahubwo bagahitamo inzira y’ibiganiro, ubufatanye n’ubwiyunge.

Ivomo : CNN na CBS NEWS.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Burundi : Uwakatiwe burundu kubera gushaka guhirika Ndayishimiye amerewe nabi

Next Story

Amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi ya yoyotse

Latest from Hanze

Go toTop