Burundi : Uwakatiwe burundu kubera gushaka guhirika Ndayishimiye amerewe nabi

October 10, 2025
1 min read

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, uri muri Gereza Nkuru ya Gitega guhera muri Nyakanga 2023 kubera gushaka guhirika Ndayishimiye, yajyanywe igitaraganya mu bitaro bikuru bya Gitega, kubera uburwayi bukomeye bwa diyabete butangiye kumugiraho ingaruka zikabije.

Amakuru yizewe aturuka mu bakozi ba gereza ndetse n’abaganga, yemeza ko ubuzima bwa Bunyoni bwatangiye kuzamba cyane mu minsi yashize, bityo agasabwa guhabwa ubuvuzi bwihuse kandi buhoraho.

Umwe mu bari aho kwa muganga, waganiriye n’ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru, yavuze uko yabonye uyu munyapolitiki:

Aho yagize ati : “Namubonye ashonje cyane, atabasha kurya neza. Hari igihe ata ubwenge, nta mbaraga agifite. Urebye uko ameze, bimeze nabi.”

Abari hafi y’uyu munyapolitike batangaje ko ubu Alain Guillaume Bunyoni ari kwitabwaho byihariye n’abaganga babimenyereye, kandi ahabwa ubuvuzi buhoraho ku buryo bwihariye.

“Ubuzima bwe burasaba ubufasha budasanzwe. Ari gukurikiranwa umunsi ku wundi n’abaganga b’inzobere bo ku bitaro bya Gitega,” nk’uko umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yabitangaje.

Muri iki gihe Bunyoni ari mu bitaro cyabaye nyirabayazana wo kongera ingamba z’umutekano. Abatangabuhamya batangaza ko hari imodoka z’abapolisi nibura umunani zabonetse mu nkengero z’ibitaro, ndetse n’umubare munini w’abashinzwe umutekano bagenzura aho uyu munyapolitiki arwariye.

Byemezwa ko n’inzego z’ubutasi za Leta n’abayobozi bakuru baturutse i Bujumbura baje kugenzura uko ubuzima bwe buhagaze, ndetse n’uko ibitaro byamwakiriye biteguye kumwitaho.

Iyi ndwara yamukomereye ubwo yari amaze igihe muri gereza atitaweho uko bikwiye, nk’uko byemezwa n’abari hafi y’urubanza. Ababikurikiranira hafi bavuga ko indwara ya diyabete yari imaze kumugiraho ingaruka zikomeye kuko itari ikirindirwa uko bikwiriye.

Bunyoni yahamijwe n’Urukiko Rukuru rw’Ikirenga icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi, kugerageza kwica Perezida w’igihugu, no gukoresha amarozi mu mugambi wo guhungabanya ubuzima bw’umukuru w’igihugu. Ubu ari mu gihano cya burundu.

Kugeza ubu, Alain Guillaume Bunyoni ni umwe mu bafungwa bari ahantu harinzwe cyane kurusha abandi bose mu Burundi, kandi ubuzima bwe bukomeje kuba impamvu y’impaka mu ruhando rwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.

Ivomo : sosmediasburundi.org

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dolly Parton yihanije abakomeje kuvuga ko yapfuye 

Next Story

Hatangajwe uwatsindiye igihembo cya Nobel ; Trump ataka ugukorwa mu mufuka !

Latest from Hanze

Go toTop