Mukandayisenga Jeannine usanzwe Rutahizamu muri Yanga Princess yagarutse mu kibuga atsinda n’igitego. Jeannine, agaragara nk’umugabo mu buryo bwose.

Mukandayisenga Jeannine uzwi mu mupira w’amaguru nka Kaboyi usanzwe akinira ikipe ya Yanga Princess yo muri Tanzania yari yasabiwe kuvanwa muri ruhago y’Abagore muri icyo Gihugu gusa yongeye kugaragara mu kibuga ari nako atanga gasopo atsinda igitego.
Ibyo kumusabira kuvanwa mu kibuga byatangiye kumvikana mu minsi ishize aho amakipe y’Abagore muri Tanzania yatanze ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki Gihugu (TFF) ko Mukandayisenga Jeannine a.k.a Kaboyi yahagarikwa ubundi hakabanza hakarebwa niba atari umugabo.

Ibi ariko TFF yabiteye utwatsi ivuga ko idafite gahunda yo gupima imisemburo y’abakinnyi bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore muri uyu mwaka w’imikino, ahubwo ko izabikora mu mwaka utaha w’imikino.
Nyuma y’ibi byagiye bivugwa kandi Kaboyi yagiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , na we agaragaza ko ibirimo kumuvugwaho ari amagambo gusa y’abashakaga ko adakomeza gukina umupira w’amaguru mu bagore ndetse ko ngo atari ubwa mbere bibaye.
Nyuma y’ibyo ku munsi wo ku wa Kane Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboyi yagaragaye mu mukino wa 1/2 cya Souper Coupe [Ngao ya Jamii] mu bagore bakinnyemo na JKT Queens.
Muri wo mukino uyu mukinnyi yahise anatanga gasopo dore ko ari we watsinze igitego cya Yanga Princess n’ubwo basezerewe kuri penariti 6 kuri 5 nyuma yo kunganya 1-1.




