Umukobwa w’imyaka 12 yahoraga asambanywa na musaza we; ahungira kwa mukuru we atangira kumuboha

October 10, 2025
1 min read

Umukobwa w’imyaka 12 yagiye kuba kwa musaza we wubatse ,akazajya amufata ku ngufu inshuro avuga ko umugore atamuhaza ;afata umwanzuro wo kujya kwa mukuru we w’imyaka 37 noneho we atangira kumubohera mu cyumba cya wenyine ari nako amukubita buri munsi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri leta ya Texas, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 watorotse urugo rw’abavandimwe babiri bamushinjwa kumufata nabi, haba mu marangamutima ndetse no ku gitsina.

Uyu mwana, ubuyobozi butatangaje amazina ye ku mpamvu zo kumurinda, yabaga mu rugo rw’umugore witwa Brenda Garcia w’imyaka 38, hamwe na mukuru we witwa Tania Garcia w’imyaka 37, guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Brenda yamwakiriye nyuma y’uko bivugwa ko uwo mwana yari yabanje kuba mu rugo rwa musaza we ufite n’umugore utuye i Houston, aho nawe ashinjwa kuba yaramuhohoteye mu buryo bwo kumusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi bya buri gihe.

Tania Garcia, 37, was arrested and charged with felony Injury to a child and unlawful restraint

Aho kugira ngo ahabwe umutekano, amakuru y’iperereza avuga ko aba bavandimwe bamukomeje kumukorera ibikorwa by’agashinyaguro birimo gukubitwa n’imigeri, imikandara n’insinga, kumuboha, kumucira umusatsi n’amakasi, ndetse rimwe na rimwe bakamushinyagurira bamunigisha umukandara ku ijosi bamubwira ko bifuza ko apfa.

Ibimenyetso byemeza ko umwana yafashwe amafoto yambaye ubusa bikekwa ko byakozwe na Brenda ubwe. Ibi byose byemejwe n’inyandiko z’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwo mu gace ka Montgomery.

Ku itariki ya 28 Nzeri, uyu mwana yabashije kubatoroka nyuma yo guca imigozi yari imuboshye, ahita atorokera mu rugo rwari ruri mu muhanda werekezaga mu gace ka Goodman.

A 12-year-old girl allegedly suffered months of physical and sexual abuse at the sisters' home in Montgomery County, Texas

Polisi yamusanze afite ibikomere byinshi ku mubiri ndetse no ku mutwe, harimo igisebe kinini cyari cyaramaze gufata igice kinini cy’umubiri kubera kubura imiti no kudakorerwa isuku.

Yahise ajyanwa ku bitaro, aho abaganga bemeje ko ibikomere bye bihuye n’ibimenyetso by’ihohoterwa rikabije n’imirire mibi. Kugeza ubu, ari mu maboko y’inzego zimurengera, ahabwa ubufasha bw’ubuvuzi n’ubugiraneza.

Brenda Garcia, 38, has been charged with charged with felony Injury to a child, unlawful restraint, and invasive visual recording. She denies wrongdoing

 Brenda ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ibyo umwana avuga ari ibinyoma. Gusa abagenzacyaha bavuga ko ikirego cyiri mu iperereza kandi ko bishoboka ko n’undi ukekwa, ari  musaza we washinjijwe mbere, nawe azakurikiranwa mu gihe kiri imbere.

Ivomo : Daily Mail

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uganda : Umwana w’umusore yishwe ,umurambo we ujugunywa mu cyuzi cy’amafi!

Next Story

Kaboyi yagarutse mu mupira w’amaguru w’abagore

Latest from Hanze

Go toTop