“Urukundo ku bakene ni rwo rugaragaza ukwemera” ! Leo XIV

October 9, 2025
by

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Robert Prevost wahindutse Leo XIV yatangaje ko kwereka urukundo abakene ari byo bishimangira ukwemera ku mukirisitu mwiza.

Mu nyandiko ye ya mbere nk’Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV yavuze ko mu byanditswe Bitagatifu no mu muco wa Kiliziya bigaragaza neza ko Imana ifite umwanya udasanzwe mu mutima wayo ku bakene n’abadafite icyizere cy’ejo hazaza kandi asaba abayoboke ba Kiliziya gufata abaruhijwe n’ubuzima.

Papa Leo yavuze ko abakirisitu benshi“bakeneye kongera gusoma Ivanjiri kuko bamwe bibagiwe ko ukwemera n’urukundo ku bakene bidatandukana.

Yagize ati:“Urukundo ku bakene mu buryo ubwo ari bwo bwose ni rwo rugaragaza Kiliziya ikurikiza amahame y’Imana”.Iyo nyandiko yiswe Dilexi Te ni iya gipapa yandikiwe Abakristu bose ku birebana n’urukundo ku bakene.

Papa Leo yayisinye ku ya 4 Ukwakira, ku munsi Mukuru wa Mutagatifu Fransisko wa Assise, hanyuma Vatican iyisohora ku ya 9 Ukwakira.

Papa Leo yavuze ko iyi nyandiko yatangijwe na Papa Francis gusa we ngo akaba yayisohoye  agaragaza ko gufasha abakene ari ukwemera asangiye n’uwo yasimbuye.

Yagize ati:”Nayisohoye kare kubera ko nasangiye n’umusimbuye wanjye w’ukuri icyifuzo cyo gufasha abakristu bose gusobanukirwa ubusabane buri hagati y’urukundo rwa Kristo n’ihamagara rye ryo kwita ku bakene”.

Yagaragaje ko ubwo busabane atari bushya cyangwa bwavumbuwe na Papa Francis ahubwo ko kuva mu Isezerano rya Kera, urukundo rw’Imana rugaragarira cyane mu buryo irengera abakene n’abatishoboye, ku buryo umuntu yavuga ko ifite umwihariko wo kubakunda by’agahebuzo.

Papa Leo yanditse ati:“Ndemera rwose ko guhitamo gukunda abakene ari isoko y’impinduka ikomeye cyane kuri Kiliziya no ku muryango wose mu gihe twashoboye kumva ijwi ryabo”.

Imvugo ya Papa Leo nk’uko yabisobanuye igamije kwerekana ko ibikorwa by’Imana biyoborwa n’impuhwe zayo ku bakene n’abafite icyo baha imiryango yabo ,  aho yagaragaje ko iyo Isi ikennye abagore bakena kabiri kuko ari bo bahangayikishwa n’ibyo imiryango yabo irarya”.

Yagize ati:” Mu gihe Imana ishaka gutangiza ubwami bushingiye ku butabera, ubuvandimwe n’ubufatanye hagati y’abantu, ifite umwanya udasanzwe ku bantu bacitse intege, kandi idusaba twe nka Kiliziya yayo gufata kuba nyambere mu gushyigikira abaruhijwe n’ubuzima”.

Yavuze ko ibyo bigomba kurenga ibyerekeye ijambo ry’Imana, ahubwo bikajya no mu bundi buzima , nko mu mashuri , mu buvuzi ku babukeneye n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uko Polisi y’u Rwanda yakemuye ibibazo byakundaga kugaragara mu rugendo rwo gukorera uruhushya

Next Story

Perezida Kagame yagize icyo asaba EU

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop