Aho DRC ihageze mu masezerano ya Washington na Doha

October 9, 2025
by

Patrick Muyaya yasobanuye aho Igihugu cya Congo gihagaze mu masezerano y’amahoro , hagati ya Leta ya Congo n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo baharanira amahoro mu Gihugu cyabo.

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Itumananho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya , mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, agaragaza aho inzira zo gushakira Uburasirazuba bwa Congo zigeze.

Ibiganiro bibera i Washington muri Leta Zunze ubumwe za Amerika biyoborwa na Donald Trump nk’umuhuza w’u Rwanda na Congo , aho Igihugu cy’u Rwanda gishinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR kimwe n’amagambo Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yagiye avuga ubwe ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda agashyiraho ubwe.

Ku rundi ruhande kandi Leta ya Congo na yo ikavuga ko Leta y’u Rwanda ariyo ifasha umutwe wa M23 irwanira mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe impande zombi zihakana ibyo zishinjanya, u Rwanda rukavuga ko igihari ari ingamba z’ubwirinzi zashyizweho kubera ubushotoranyi bwa Congo n’ayo magambo ya bamwe mu bayobozi bayo n’ababafasha.

Ibiganiro bibera i Washington biba bigamije guhuza izo mpande zombi no kubasaba ko bashyira hamwe bagashakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari binyuze mu biganiro ibintu Leta ya Congo iherutse kwanga , aho yanze gusinya amasezerano yari yateguwe n’izo mpande zombi.

Ibibera i Doha muri Qatar bihuza AFC/M23 na Leta ya Congo bikaba ari ibisaba umutwe wa M23 guhagarika intambara ndetse nayo ikagira ibyo isaba Leta ya Congo nk’abanyagihugu bayo n’ubwo kugeza ubu ibiganirwaho byose bitari byanjye hanze.

Ku bijyanye na ‘Washington Process’, Patrick Muyaya yibukije ko Guverinoma ya Congo itashyize umukono ku masezerano y’Ubukungu n’u Rwanda kubera ko ngo atari byo byagarura amahoro arambye.

Muyaya yagize ati:“Gushyira umukono ku masezerano y’ubukungu n’u Rwanda bishingiye ku kugaruka kw’amahoro nyayo kandi arambye hagati y’Ibihugu byombi. Mu nyandiko zose, amahoro ni cyo kintu cya mbere gisabwa ariko ibyo tubona kuva ku wa 27 Kamena nti bigaragaza ishusho nziza y’uko ayo mahoro yaba yagarutse”.

Patrick Muyaya yagaragaje ko kuba batarasinye ayo masezerano, bidasobanuye ko imbaraga zashyizwemo hagati y’u Rwanda, Congo , Amerika n’abandi bahuza , zitapfuye ubusa.

Yagize ati:“Kugaruka kw’amahoro bisobanura gukura ingabo z’u Rwanda n’ibikoresho byazo ku butaka bwa Congo ndetse no guhagarika gushyigikira abarwanyi ba M23”.

Ashimangira ko iyo ari yo myanzuro ifatika ya Guverinoma ya Congo nk’uko yagenwe mu masezerano yasinywe muri Kamena hagati ya Kinshasa na Kigali, babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku byerekeye amasezerano ya Congo na M23 i Doha, Muyaya , yagaragaje ko mu gufungura imfungwa no gushyira M23 muri FARDC ,bizakorwa ku munt uku giti cye , kandi ngo hubahirijwe amategeko ya Repubulika ya Congo.

Muyaya kandi yagaragaje ko ibyo umutwe wa M23 ugaragaza ku mbuga nkoranyambaga byerekana ko nta bushake uwo mutwe ufite wo kugarura amahoro binyuze mu biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abagore: Ngibi ibintu umugabo akora iyo atakigukunda

Next Story

DRC: Abantu 8 batezwe agaco baricwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop