Dore ibimenyetso bigaragaza ko umuntu agufuhira mu ibanga

October 9, 2025
by

Hari uburyo umuntu runaka ashobora kugaragara agufuhira ariko ntabikubwire akabikora mu ibanga gusa mu gihe waba warasomye iyi nkuru ushobora kuzahita umumenya ubundi ukamugendera kure.

Iteka ntabwo ishyari ari ikintu kibi , kuko hari ubwo umuntu akugirira ishyari akabikwereka ariko nyuma bikaba bishobora kuvamo ikintu kibi cyane aho ashobora kugufungira amayira amwe n’amwe , ndetse akanangiza bimwe mu byo wari usanzwe ukora agamije gushimisha umutima we ubwe.

1.Azahindura ikiganiro agushimire mu buryo budasanzwe: Aho kuvuga ngo ‘Wabigezeho ubikwiriye’ uzumva arimo kuvuga ngo ‘Woow’, ntabwo narinziko na we wabigeraho n’ibindi.

2.Mu gihe uvuga we azahita ajya kubibazo bye: Niba utangiye kugaruka ku mishinga yawe y’ahazaza, uwo na we azahita atangira kuvuga ibibazo bye asanganwe ubwo aguce mu ijambo. Iby oni ikimenyetso cy’uko afite ishyari rishobora kuba ribi cyane.

Iyo umuntu agufitiye ishyari, ibyo wagezeho bimubera imbogamizi cyane bigatuma abura amahoro, akabura ubuhumeka, akabura uburya, akabura ubukanja n’ubumira kubera ko arimo gutekereza ko wageze kuri byinshi atazigera ageraho.

3.Azavuga ibyo wagezeho abica mu migani: Uwo muntu iyo murimo kuganira , mwaba mwembi cyangwa muri mu ruhame, uwo muntu azajya avuga ibyo wagezeho abica mu migani nk’aho atashakaga kugaragaza ko ari byiza kuri rubanda cyangwa ko n’ubwo wabigezeho ari ntacyo bisobanuye kinini.

Bene uwo muntu rero , nushake uzamugendere kure , umuhunge kuko nta cyiza akwifuriza, ahubwo aba ashaka kwereka n’abandi bantu bari aho ko n’ubwo wabigezeho ntacyo bimaze.

4.Aba ashaka ko muhangana aho kwishimana na we: Ubusanzwe iyo umuntu yageze ku byiza, aba agomba kuba umucyo mu bandi ndetse bakamushimira kandi bakamugenderaho.

Hari n’ubwo  uzajya kumva avuze uti:”N’ubwo ufite biriya ariko nk’urusha amafaranga, ndakurenze, cyangwa se avuga ngo n’ubwo wabigezeho ariko ntacyo bikumariye ,….. Muri ayo magambo urumvamo guhangana.

5.Ntabwo azigera avuga ku byo wagezeho: Hari ubwo ukora post kubyo wagezeho , ariko ntabwo uzigera ubona uwo muntu yagize icyo abivugaho. Aryumaho.

Abagushyigikiye, bagaragaza imbaraga mu kugushyigikira no mu kuguhora iruhande , ariko uwo muntu iteka aba ajiginywa. Ntabwo umutima we uba hamwe  uhora umurya kubera ibyo umaze kugeraho kugeza ubwo aremye urwango kuri wowe. Niba uri gusoma iyi nkuru , akaba ariko umeze , kir aiyo ndwara wihane kuri uwo muntu kuko abantu baruta ibintu kandi barapfa bakabisiga.

6.Ntabwo atuma ubona amahirwe y’ibintu byari kuguha amafaranga: Uwo muntu azakora uko ashoboye aguhunze buri kimwe aziko gishobora ku kugirira amakaro. Ntabwo azigera yemera ko na we ugaragara mu bikorwa biratuma ugira icyo ubona, ahubwo azaguheza mu buryo bugaragarira buri wese.

Ibyo abikora agira ngo yivure urwango afite ariko hari ubwo byanga bikarangira n’ubundi rumumunze.

Umuntu ushaka ibyiza kuri mugenzi we cyangwa ukwifuriza ineza, aba yifuza kubona utera imbere. Ntabwo akuvuga nabi cyangwa ngo aguteranye. Aguha amahirwe nk’uko n’abandi bayamuha , aba yifuza ko wagira icyo ugeraho.

7.Aguteraho urwenya cyane rimwe na rimwe akarenga umurongo: Umuntu nk’uwo ufite umushinha azajya aguteraho urwenya , agaragaze ko wahindutse kuva wagira icyo ugeraho, kuburyo ashobora no kuvuga amagambo mabi akarengera ariko akabikora ari guseka.

Uburyo bwo guhangana n’uwo muntu rero, ni uguceceka no ku mwima amagambo ariko ugafata ingamba zikomeye zizatuma utongera guhura na we cyane.

Niba umuntu agushyira hasi kenshi cyangwa akakuvuga mu buryo bubi, ntabwo aba ari gukina, aba abikura ku mutima. Bihunge.

Kwemera ko iryo ari ishyari biragora cyane cyane iyo rifitwe n’umuntu ukunda mwakabaye muri inshuti.

Iteka rero uzamenya ko intsinzi yawe atari ibyo wagezeho gusa ahubwo ko ari amahirwe yo kumenya abo ukwiriye gusangira nabo ibyiza umaze kugeraho no gusobanukirwa ko ukwiriye kugendera kure abatakwifuriza ibyiza.

Isoko: Experteditor

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rema Namakula yahagaritse ko umugabo we amwitaho ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Next Story

DRC : Imvururu zaturutse ku rupfu rw’umugabo wishwe afashwe asambanya umugore wundi zasize babiri bapfuye !

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop