Kaitlan Collins ukorera CNN yagereranyije Trump na Barack Obama

October 8, 2025
by

Umunyamakuru wa CNN Kaitlan Collins yagaragaje ko Donald Trump yakiriye neza itangazamakuru ndetse akariha umwanya uhagije kurenza Obama ngo utarakundaga gusubiza bimwe mu bibazo babaga bamubajije.

Kaitlan Collins yatangaje ibyo ubwo yari mu kiganiro cyitwa ‘Trading Secrets’, gikorwa na Jason Tartick ku wa mbere, ari  nabwo Kaitlan Collins yagaragaje uko byari bimeze gukorera muri White House ku bwa Obama n’ubu ku bwa Donald Trump.

Uretse kubwe wenyine nka Kaitlan Collins, avuga ko n’abandi banyamakuru aganira nabo, bamubwira ko Donald Trump ari we wahaye umwanya itangazamakuru cyane kurenza Barack Obama ndetse banishimira uburyo bakorana.

Yavuze ko kandi abo banyamakuru bavuga ko Obama atigeze akunda gusubiza ibibazo bibarijwe mu ruhame cyangwa bitunguranye nk’uko Trump abigenza.

Yagize ati:”Iyo uganiriye n’abandi banyamakuru batandukanye, bakubwira ko Obama atapfaga gusubiza ibibazo bmutunguye cyangwa bibarijwe mu ruhame. Ntabwo byari ibintu bye rwose. Yagiraga ibihe byo kuganira n’abayobozi hanyuma mu gataha uko”.

Yakomeje agira ati:”Ariko ibyo Donald Trump yarabihinduye ubwo yagarukaga muri White House, rimwe na rimwe abayobozi hari ubwo bifata, ariko Trump yahinduye ibyo byose. Trump afite uburyo akorana n’itangazamakuru mbere y’uko yinjira mu biro bye”.

Kaitlan Collins yagaragaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru iyo Trump ari imbere yabo basa n’abarangije, akunda kubabaza niba hari undi ufite ikibazo maze agafata iminota irenga 45 abasubiza.

Ati:”Donald Trump asubiza umuntu ikibazo amubajije hanyuma agahindura akaba abandi ati’ ese ntawundi ufite ikibazo ?’ hanyuma agafata iminota 45 agusubiza ikibazo cyawe”.

Kuri we (Kaitlan Collins), ngo akunda no guhamagara Donald Trump kuri Telefone agira ngo amubaze amakuru amwe na mwe, by’umwihariko mu gihe bari mu bihe bidasanzwe.

Ati:”Nkunda guhamagara Donald Trump ubwanjye, nubwo ntabikora kenshi ariko iyo turi mu bihe bidasanzwe ndamuhamagara nkamubaza amakuru amwe n’amwe”.

Ubusanzwe Kaitlan Collins ni umunyamakuru w’Umunyamerika umaze kuzuza imyaka 33 y’amavuko. Kaitlan Collins yahoze akora mu kiganiro CNN This Morning yakoze kuva muri 2023.

Kuva muri 2021 kugeza muri 2022 yari umwe mu bakozi ba White House nka ‘Network’s Chief’. Uyu munyamakuru w’umwuga yashakanye na Will Douglas.

Mbere y’uko aba umwe mu bakozi ba White House, yahembwaga ageze kuri 1,448,000,000 Rwf ku mwanya ariko nyuma ya 2021 umushahara we wo ku mwaka ugera kuri 4,344,000,000 Rwf.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru, bagaragaje ko Kaitlan Collins ubwo yavugaga ibi yabikoreshejwe n’umushahara uri hejuru yahawe na Donald Trump kugira ngo akomeze amuvuge neza aho kwita no kuruhande rubi rw’uwo mugabo wasubiye muri White House ku nshuro ya Kabiri.

Hari n’abavuze ko Donald Trump yamugize icyamamare kurenza Obama na Joe Biden akaba ariyo mpamvu amusingiza agaragaza ko ari we wahaye itangazamakuru umwanya kurenza abandi bayobozi bayoboye White House.

Uwitwa Alvin Quinn yagize ati:”Ubwo impamvu abivuga ni uko Donald Trup ari we wamuhaye ubwamamare kurenza Obama na Joe Biden”.

Arvin Hicker we yanditse ati:”Donald Trump avugana n’abanyamakuru buri munsi ariko Joe Biden we yihishe itangazamakuru imyaka ine yose”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Tunisia : Uwahamijwe gutuka perezida yakuriweho igihano cya burundu

Next Story

Cyusa Rutabayiro waguye muri Canada agiye gushyingurwa mu Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop