Nyuma y’aho agereye mu Rwanda mu Karere ka Musanze, Rema Namukula agashimisha abatari bake ubwo yari kumwe na The Ben , muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amwe mu mateka ye.
Rema Namakula yavutse tariki 24 Mata 1991 avukira mu Bitaro bya Lubaga , muri Uganda kuri Hamida Nabbosa na Mukiibi Ssemuka. Ni we mwana wa nyuma mu muryango w’iwabo.Rema Nakamula yize amashuri abanza ku ishuri rya Kitante Primary School, yiga kuri St Balikudembe icyiciro cya Mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyakakiri, Kaminuza ayiga kuri Kyambo ari naho arangiriza.
Rema Namakula yatangiye kuririmba ari muto , amaze kumenya ubwenge akajya afasha umuhanzi wari uzwi nka Halima Namakula wanamufashije kuba umuhanzi mwiza akaza no kumuhuza na Bebe Cool nyuma y’aho muri 2013 , Bebe Cool aboneye Rema kuri Televiziyo avuga kuri Album yendaga gusohora muri icyo gihe.
Muri uyu mwaka niho Rema yashyize hanze indirimbo yise’Oli Wange’ yandikiwe na Nince Henry , imuha izina rikomeye cyane yinjira murunda rw’imyidagaduro neza muri Uganda.Muri 2016 , Rema yahise atoranywa kugira ngo ajye guhagararira Igihugu cya Uganda muri Coke Studio Africa 2016.Muri icyo gihe Rema yajyanye na Eddy Kenzo , Radio and Weasel na Lydia Jazmine.
Rema Namakula , yaje gukundana na Eddy Kenzo babyarana umwana muri 2014, tariki 26 Ukuboza.Tariki 14 Ugushyingo 2019 , Rema Namakula yerekanye undi mukunzi mushya , ari we Dr Hamza Ssebunya , mu birori byabereye iwe mu rugo ahitwa i Nabbingo hafi y’Umujyi wa Kampala.
Tariki 07 Ugushyingo 2021 nibwo Namakula yabyaye undi mwana wa Kabiri nawe w’umukobwa amwita Aaliyah Ssebunya.
Rema yegukanye ibikombe bitandukanye birimo;
BestHipHop Chart Artist
Best Breakthrough Artist
Best Female Artist
Best R&B Song ; Oli Wangu n’ibindi bitandukanye.