Rutsiro: Abantu 8 bakurikiranyweho gutema inka y’Uumuturage

October 7, 2025
by

Abantu  8 batemye inka y’umuturage bikekwa ko babikoze nko kumwihimuraho ku bw’amakara yabo yabambuwe ubwo bayatemaga mu ishyamba uwo muturage yacungaga.

Kugeza ubu kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abagabo umunani bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage witwa Baturahenshi Jonas wo mu Mudugudu wa Gakoko, Akagari ka Kagusa, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro.

Umuturanyi w’uwatemewe inka yabwiye yavuze ko  intandaro y’iri temwa ry’inka ishobora kuba ifitanye isano n’ishyamba rinini ry’uwo muturage ryari ryatangiye kwangizwa n’abaritemamo ibiti bakabijyana iwabo kugira ngo batwikemo amakara.

Nyir’ishyamba yabonye barimereye nabi, ashyiraho abaricunga ariko kuko ishyamba ari rinini cyane, biragoye ko baricunga ryose. Abari barishinzwe baracungaga mu gice kimwe, abandi bakajya mu kindi gice bakaritemamo ibiti, bakajya kubicanamo amakara.

Abarinzi babonye ishyamba rikomeje kwibwa bafata icyemezo cyo kubaza buri wese ugiye kugurisha amakara aho yayakuye, ishyamba yatemyemo ibiti ndetse n’aho yayatwikiye. Ubuze ibisobanuro bamwamburaga amakara bavuga ko yakuye ibiti muri iryo shyamba, kandi ubwo hakorwaga igenzura bagasanga ari byo koko.

Nyir’inka yatemewe, Baturahenshi Jonas, yafatanije n’abandi barinzi bambura abo bagabo umunani imifuka 11 y’amakara bari batwitse muri iryo shyamba, bigatuma barakara cyane. Bababwiye ko bazamwihimuraho kuko babonaga ari we ubabangamiye cyane, bikekwa ko ari byo byatumye bamwihimuraho batema inka ye.

Baturahenshi Jonas yavuze ko yabyutse agiye kureba inka ye ngo ayihe ubwatsi, agasanga yatemwe ibitsi by’amaguru yombi. Yagize ati: “Nabyutse ngiye kuyiha ubwatsi mbanza kuyisuzuma ngo ndebe ko ari nzima, nsanga yatemwe ibice by’amaguru yombi. Nahamagaraga ubuyobozi bw’Umudugudu butanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza basanga yatemwe.”

ifoto/ Imvaho Nshya

Yakomeje avuga ati: “Ndakeka abo duheruka kwambura amakara batemye mu ishyamba ducunga, bambwiye ko bazanyihimuraho. Nta wundi numva dufitanye ikibazo. Babafashe nsabwa gutanga ikirego ngo bakurikiranwe. Iyo nka veterineri yavuze ko igomba kubagwa kuko itakongera kubaho bayitemye gutya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko hahise hafatwa abantu umunani bakekwaho icyo cyaha, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Nyir’ugutemerwa inka yatubwiye ko nta bandi akeka uretse abamubwiye ko bazamwihimuraho nyuma yo kubaka amakara bari batwitse mu biti batemye mu ishyamba ry’umuturage babyibye. Twahise tubafata tubashyikiriza RIB mu rwego rw’iperereza. Ibindi tuzategereza ikizarivamo.”

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare igihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano wabo, kuko iyo ikibazo gishyizwe ahagaragara hakiri kare, inzego z’ubuyobozi zishobora kugikurikirana hakiri kare ntigihinduke icyaha gikomeye.

Yanasabye abaturage kwirinda gukora ibyaha, yibutsa ko utemye inka y’umuturage mugenzi wawe aba akoze icyaha gikomeye, kandi iyo gihamye ukabiryozwa, bitagira ingaruka kuri wowe gusa ahubwo bigakururira n’umuryango wawe ibibazo.

Yarangije asaba abaturage gukemura ibibazo byabo binyuze mu buyobozi aho kwihorera cyangwa gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko, kuko ubujura n’ubugizi bwa nabi bitarinda umuntu ahubwo bimushyira mu byago bikomeye no mu bihano bikaze.

Isoko: Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bugesera: Pasiteri yapfuye ari gutera akabariro

Next Story

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yagaragaje ko ubuziranenge bwongereye u Rwwanda icyizere mu mahanga

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop