Karongi: Abasore 4 bapakiraga amabuye mu kirombe ibuye ryabagwiriye, 3 bahita bapfa

October 6, 2025
by

Abasore 4 bo bapakiraga amabuye mu modoka mu kirombe giherereye mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ibuye rinini ryari hejuru yabo ku musozi, batatu bahita bahasiga ubuzima, naho umwe ajyanwa kwa muganga.

Abahitanywe n’iyi mpanuka ni Munyetora Viateur w’imyaka 22, Murara Mathieu w’imyaka 23, na Niyigena Robert w’imyaka 26. Hishamunda Samuel w’imyaka 22 ni we warokotse, ariko akaba ari kwa muganga mu bitaro bya CHUB, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahise bahagera nyuma y’ibi byago.

Uwo muturage yagize ati:“Hari mu masaha y’umugoroba, bapakira amabuye muri iyo modoka, ibuye rinini cyane rihanuka hejuru ku musozi kuko ari umusozi w’amabuye gusa. Rihuruduka bataribonye, rihurudukana n’ibindi bibuye ribagwaho uko ari bane, batatu bahita bapfa, uwari ugihumeka ajyanwa ku kigo nderabuzima ahabwa ubutabazi bw’ibanze yoherezwa mu bitaro bya CHUB.”

Undi muturage ujya ukora imirimo muri iki kirombe yavuze ko aba bakozi bari bafite ubwishingizi, yizeza ko ubuyobozi buzafasha imiryango yabo kubona impozamarira. Yagize ati:“Nanjye najyaga mpakora. Ubwishingizi buba buhari, tukizera ko ubuyobozi bw’Uturere twombi bugiye gufasha imiryango yabo kubona impozamarira, cyane cyane ko n’ibikorwa by’ubutabazi byakurikiyeho rwiyemezamirimo yabyitwayemo neza, biduha icyizere ko n’ibindi bizihuta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yatangaje ko bikimara kuba hihutiwe gutabara, uwari ugihumeka ajyanwa kwa muganga, abandi hategurwa uburyo bwo kubashyingura. Yagize ati:“Ni impanuka isanzwe nta burangare bw’uwo ari we wese bwahabaye. Ni ikirombe cyemewe, gisanzwe gicukurwamo amabuye yo kubaka. Rwiyemezamirimo ugikoresha afite ibyangombwa bizarangira mu 2029, kandi yari anafite ubwishingizi.”

Yakomeje agira ati:“Twabagiriye inama kubyihutisha kugira ngo imiryango yagize ibyago ibone impozamarira bidatinze. Twabonye rwiyemezamirimo abyumva neza, afite umutima n’ubushake bwo gufasha ngo byihute. Ibyahise bikenerwa byose, haba mu guherekeza abitabye Imana, gufata mu mugongo imiryango yabo no kwita kuri uwo ukirwaye, ibyinshi ni we wabikoze. Biduha icyizere ko n’ibindi bizihuta.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Uturere twombi bwifatanyije mu guhumuriza imiryango yagize ibyago, buyigira inama yo kugana ubuyobozi byihuse kugira ngo bubafashe gukurikirana iby’impozamarira.

Umuhoza yasabye abaturage gukomeza gufatanya mu gufasha imiryango yabuze ababo, anasaba abakora muri icyo kirombe gukomeza akazi nk’ibisanzwe, ariko bagashyira imbere umutekano kugira ngo birinde icyabahungabanyiriza ubuzima.

Isoko: Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko kurahira bidakwiriye kuba umuhango gusa

Next Story

Uganda : Abanyeshuri bamaze hafi ukwezi nta murezi ubakandagira imbere!

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop